Umunyamakuru Mutesi Scovia akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ari mu byishimo bikomeye ku bwo gutera indi ntambwe agashinga Mama Urwagasabo TV
Ni ibintu yaharaniye, anahura n’inzitizi nyinshi ariko kudacika intege bibyara imbuto.
Uyu munyamakuru yavuze ko ubwo yatangiraga ikinyamakuru cye, byari bigoye ku buryo nta na mudasobwa yari afite.
Mu birori byo kumurika iyi televiziyo byabaye ku wa ya 23 Ugushyingo 2025, Mutesi yagarutse ku rugendo rwe rw’itangazamakuru rutari rworoshye.
Igitekerezo cyo gushinga iyi televiziyo cyaje mu Ugushyingo 2011 ubwo yakoreraga Flash TV.
Yahise ajya kwandikisha icyo kinyamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, ariko ingorane ziba nyinshi no kubona imashini bigoye.
Ati “Nashinze ikinyamakuru ntagira mudasobwa yo kwandikamo, nibuka ko imashini ya mbere nayiguze mu mafaranga nari narabonye mu mahugurwa yategurwaga n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru. Amafaranga batangaga yo kurya no kuryama ndayarondoreza birangira nguzemo mudasobwa.”
Gushinga televiziyo kuri Mutesi Scovia byari inzozi ku buryo kuzikabya na we atabyiyumvishaga. Impamvu ni uko bisaba ibintu byinshi bitandukanye.
Mutesi Scovia wari ufite imishinga myinshi ariko nta mikoro, yakomeje gukora ndetse aza no gufungura ’YouTube Channel’ agenda akora ibiganiro birakundwa bituma yumva ko gushinga televiziyo bikomeye.
Ibyo byaje kugira imbaraga muri Gicurasi 2022 ubwo yagiraga igitekerezo avuga ko cyakomotse ku mushinga wari wazanywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) hateguwe wo gufasha guteza imbere itangazamakuru.
Ati “Ku nshuro ya mbere nari nakoze umushinga wanjye uratsindwa gusa ariko ku nshuro ya kabiri waratsinze kubera ko nari nawuteguye neza, ndatsinda bampa miliyoni 7 Frw.”
Muri ibi birori kandi Mutesi Scovia yakusanyije amafaranga arenga miliyoni 14 Frw yo kumufasha guteza imbere iyi televiziyo nshya imaze umwaka itangiye.
Mu birori byo gutaha iyi televiziyo, Mutesi Scovia yunganiwe n’abantu batandukanye bamuha inkunga. Nka Apôtre Mignone Kabera yatanze inkunga ya miliyoni 5 Frw , Coach Gael atanga miliyoni 3 Frw, Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf atanga miliyoni 2 Frw ndetse n’abandi batandukanye.
