Yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umugore w’umuturanyi

Kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, hafungiye umusore witwa Niyibizi Jean Pierre w’imyaka 27, ukurikiranyweho gufata ku ngufu umugore witwa Niringiyimana Vestine w’imyaka 23.

Niyibizi ni uwo mu Mudugudu wa Karebero, Akagari ka Rundoyi, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, naho Niringiyimana Vestine wo mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Rundoyi, yamufatiye hafi y’ikiraro cya Rugaragara  bari bahuriyeho umugore ataha.

Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko uyu mugore wari uvuye gusura imiryango ye, ataha mu ma saa moya z’umugoroba, ageze hafi y’ikiraro cya Rugaragara, mu Mudugudu wa Karebero, ahura n’uyu musore, yegera uwo mugore nk’umusuhuza umugore amuhereje ukuboko, undi ahita agushikanura,baragundagurana,umusore amurusha imbaraga, amushyira hasi ni ko kumufata ku ngufu.

Ati: “Uyu mugore afite umugabo bashakanye byemewe n’amategeko,bamaranye igihe gito kuko umugobo we afite imyaka 22 gusa.

Batuye mu Kagari kamwe n’uriya musore wigize igihazi, tunakeka ko afata ibiyobyabwenge kuko n’uko kumufata ku ngufu iyo aba atabifashe, hananyura urujya n’uruza  rw’abantu ku buryo uyu mugore yari kubona abamutabara, bitaba byarageze aho amurusha imbaraga akamufata ku ngufu.’’

Avuga ko umugore yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bitenga, ahita ajyanwa ku bitaro bya Murunda kuri Isange One Stop Center,ko ibyakurikiyeho batabimenye kuko ngo  ibimenyetso babonye babiha RIB, akaba ari yo ibimenya, bo nta kindi bamenya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre, yemereye Imvaho Nshya ayo makuru, avuga ko aho bimenyekaniye, bihutiye kugeza kwa muganga uwafashwe ku ngufu no gushakisha uwakekwaga, cyane cyane ko uwafashwe ku ngufu yari yamumenye,atamushidikanyaho, umusore arafatwa atabwa muri yombi.

Inkuru Wasoma:  Abanye-Congo batangiye guhura n'ingaruka zo gufunga imipaka ihuza u Burundi n'u Rwanda

Ati: “Ni byo, uwo musore yari yabanje kubura,arashakishwa kugeza abonetse ubu ari kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango. Umugore yagerageje kwirwanaho, kuko bwari bwije nta n’umutabara, uwo musore amurusha imbaraga, umugambi we awugeraho, ariko ubwo yafashwe azabiryozwa. Tukihanganisha umugabo w’uyu mugore bibaye bataramarana igihe kinini.”

Avuga ko iryo ari ihohotera rikabije kuko gusagarira umugore wigendera, ufite umugabo we ukamufata ku ngufu ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Bisangabagabo yasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, abo babona bagaragaza imyitwarire mibi bakabavuga hakiri kare, bagafatwa bakaganirizwa bataragira byinshi bangiza ku mutekano w’abaturage n’ibyabo.

Igihe icyaha cyamuhama yahanishwa ingingo ya 134 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi ya miliyoni imwe ( 1.000.000frw) ariko atarenze miliyoni 2 (2.000.000frw).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka 20 ariko itarenze imyaka 25, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000frw) ariko atarenga miliyoni imwe( 1.000.000frw).

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved