Ni mu kagari ka Cyarubare mu murenge wa Kabare ho mu karere ka Kayonza, umugabo witwa Bizimana Theogene ucuruza akabare mu centre iri mu mudugudu wa Rwabarema yashyamiranye na Nsabimana Erineste bapfa ko uyu Nsabimana wanyweraga muri aka kabari, nyuma yo kunywa akishyura inoti y’ibihumbi 5000 ngo hakurweho igihumbi yanywereye, uyu nyiri akabari yamubwiye ko atigeze amwishyura maze gushyamirana bihera aho.
Nyiri akabari yahise atangira guteza imirwano, uyu Erineste wagaruzaga amukubita icyuma ku kaguru, n’umuturage waje gukiza uyu nyiri akabari amwashisha ishoka nk’uko abaturage bari bahari babiganirije TV1 dukesha iyi nkuru. Umwe mu baturage yagize ati” nyiri akabari nyuma yo kubwira Erineste ko atamwishyuye, undi nawe yamubwiye atarahava atamugaruriye, nibwo nyiri akabari yahise asohora icyuma akagitera Erineste wari urambitse akaboko kuri kontwari, kirapfumura cyinjiramo imbere”.
Ngo ubwo imirwano yatangiye gutyo Erineste asohoka yiruka, nyiri akabari amwirukaho ariko aramucika, mu kugaruka rero nibwo yahuye na se wa Erineste ndetse n’uwari waje gutabara, nibwo yahise yinjira mu gikari azana ishoka, agiye kuyimukubita mu mutwe, uwo wari waje gutabara ahita ahungisha umutwe byatumye ishoka imuhusha umutwe igafata ukuguru ruseke akayimena. Aba baturage bakomeje bavuga ko nta kindi bapfuye uretse ibi bihumbi bitanu gusa.
Nyuma y’uko ibi bibaye, abasore b’uyu musore bateye ibyuma baje batabaye mbere, ariko bahageze nibwo bikanze uwari uje abatera ubwoba bahita bahunga basiga umuhungu wabo arambaraye ku butaka, bajya guhuruza mudugudu n’abandi ariko bagarutse uyu musore wari wagizwe intere baramubura, abaturage barara bashaka uyu musore bibwira ko yashizemo umwuka bubakeraho, nk’uko umwe yakomeje abivuga ati” bamushatse bamubuze, nibwo imidugudu yahururaga, ariko bashatse baraheba, kugeza ubwo banatekereje ko bamutaye mu mazi’.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kabare Gatanazi Longin ahamya aya makuru anahumuriza abaturage, gusa yavuze ko abahakomerekeye bajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu, ndetse n’abakoze ibyaha bakaba bari mu nzira zo guhanwa. Nubwo aba batemwe batapfuye, ariko umwe mu baturage batabaye yabonye ibo bakoreye mugenzi we, ageze mu rugo hashize akanya ashiramo umwuka arapfa, abaturage bakanaba baketse ko byatewe n’uko yahungabanye bikamuviramo urwo rupfu.
Nyakwigendera Nsengimana Augustin w’imyaka 25 wapfuye abaturage bose bahamiriza hamwe ko ari ihahamuka yagize ndetse bikanabababaza cyane. Uyu Bizimana ari nawe nyiri akabari nyuma y’ibyo yakoze yahise atoroka, gusa abaturage bavuze ko ibyo yakoze bitabatunguye ngo kubera ko n’ubundi yajyaga yigamba kuzica umuntu nk’uko umuturage yabivuze ati” ni umugabo upima inzoga, ariko umukiriya ntiyatinyaga kumugera icyuma”. Undi yagize ati” yakundaga kuvuga ko azabaga abantu, ati” nzabaga abana mbateke mu gisafuriya rimwe muzabarya””.