Mu karere ka Nyaruguru, Umugabo wo mu mudugudu wa Kibayi, mu kagari ka Mpanda, mu murenge wa Kibeho, arakekwaho gutema nyir’akabari amuziza ko amusambanyiriza umugore.
Abaturanyi babwiye Umuseke dukesha iyinkuru ko uyu mugabo yari amaze gufata inzoga mu kabari ariko ntiyabasha kwishyura. Akigera mu rugo, yasanzeyo umugore we ari kuvugira kuri telefone. Yahise amubaza uwo bavugana, umugore amusubiza ko ari nyir’akabari aherutse kunyweramo.
Ntiyabyakiriye neza; yahise amwadukira, aramusubiriza, amushinja no gusambana na nyir’akabari. Uwo mugore yagerageje kwisobanura, avuga ko nyir’akabari yamuhamagaye ashaka kumenya aho umugabo we ari kuko yari yagiye atishyuye. Ariko umugabo ntiyamwumvise: yinjiye mu nzu afata umuhoro, maze asubira kwa nyir’akabari yitwaje ko ari we ushinzwe kumusambanyiriza umugore.
Umwe mu baturage yagize ati: “Yahise yinjira mu kabari n’umuhoro, afata nyir’akabari aramutema amushinja ko amusambanyiriza umugore.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpanda, Hitimana Felix, yavuze ko amakuru yo kuba umugore we yasambanaga na nyir’akabari atari yo, kuko nta gihamya yabonetse igaragaza ko baryamanye.
ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho, mu gihe nyir’akabari yajyanywe kwa muganga, arimo gukurikiranwa n’abaganga nyuma yo gukomereka.