Mu mujyi wa Bela Bela, mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, haravugwa umugabo wagaragaje ubunyangamugayo budasanzwe nyuma yo gusubiza amafaranga menshi cyane yari yatoraguye mu kimoteri aho ayo mafaranga angana na miliyoni ebyiri z’amarandi y’Afurika y’Epfo (ZAR), abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100 (Frw).
Uyu mugabo, utatangajwe amazina usanzwe akora akazi ko kwita ku busitani, yasanze ayo mafaranga apfundikiye neza mu isanduku y’imyanda iri hafi y’inzu y’ubucuruzi ya Shoprite.
Akimara gusingira ayo mafaranga ntiyayatinda ahubwo yahise ayajyana kuri sitasiyo ya Polisi, avuga ko atari aye kandi ko ashaka ko asubizwa nyirayo.
Polisi yaje kubona uwataye ayo mafaranga maze barayamusubiza gusa mu guhemba uyu mugabo bamuhaye ikarita yo guhahisha iriho ibihumbi 37 Frw gusa, ibintu bitavuzweho rumwe mu baturage.
Hari abamushimiye cyane, bavuga ko ari urugero rwiza rw’ubunyangamugayo n’indangagaciro zikwiye kuranga buri muntu. “Ni intwari, kuko si buri wese wabigenza atyo, cyane cyane umuntu ukennye,” umwe mu batuye Bela Bela yabwiye itangazamakuru.
Ariko hari n’abandi batabibonyemo ubutwari, ahubwo bavuga ko uyu mugabo yahushije amahirwe y’ubuzima. “Imana yari yamwihereye amafaranga yo kumuvana mu bukene, arayasubiza! Ni ikigwari,” undi muturage yagize.
Ibi bibazo byatumye benshi bibaza: Iyo umuntu abonye amafaranga atari aye, agomba kuyasubiza cyangwa kuyifatira nk’igitangaza cy’Imana? Ubunyangamugayo buruta iki? Gutunga byinshi mu buryo utazi inkomoko yabyo cyangwa kugira umutima ukeye, n’ubwo waba ukennye?
Iyi ni umwe mu nkuru zerekana ko ubupfura, n’ubwo butagura byinshi, bugira agaciro gakomeye mu muryango nyamwinshi. Ariko nanone, bitera impaka ku buryo abantu batekereza ku butunzi n’ubunyangamugayo muri iki gihe.