Umusore witwa Lawrence Campbell, wo mu Mujyi wa Winnipeg muri Canada, yareze umukobwa bakundanaga nyuma y’uko amuhaye miliyoni 5 z’Amadorali ya Canada yatsindiye mu mikino y’amahirwe, undi agahita amusiga akayajyana, ntiyongere kumuca iryera.
Campbell avuga ko mu 2024 ari bwo yaguze itike yo gukina imikino y’amahirwe agatsinda, ariko akabura ibyangombwa byari gutuma abasha guhabwa amafaranga yatsindiye.
Icyo gihe ngo yasabye abayobozi b’ikigo cy’imikino y’amahirwe muri Canada, Western Canada Lottery Corporation (WCLC), ko Krystal Ann McKay, wari umukunzi we yafata ayo mafaranga mu izina rye.
Uyu musore yabwiye CTV News ko yari yizeye umukunzi we cyane kuko bari bamaze igihe kingana n’umwaka n’igice mu rukundo rwari rumeze neza kandi rufite icyerekezo.
Yagize ati “Twarabanaga kandi twari dufitanye na gahunda yo kubaka ejo hazaza turi kumwe.”
Nyuma yo guhabwa amafaranga bombi bafashe amafoto bari kumwe bari guha McKay sheki nini iriho miliyoni 5$.
Campbell ati “Yari amaze ibyumweru bitatu ambwira ngo nzamugurire itike, nanjye sinabikora. Umunsi umwe duciye iruhande rw’aho bagurisha amatike y’amahirwe, mubwira ko nshaka kuyimugurira.”
Nyuma y’uko uyu musore aguze itike mu mazina ye gusa ayiguriye umukunzi we nk’impano y’isabukuru, yaje gutsindira miliyoni 5 z’Amadorali ya Canada, byari ibyishimo kuri abo bombi nubwo bitatinze.
Nyuma y’iminsi mike, McKay yahise aburirwa irengero, ntiyongera kugaruka aho babanaga muri hoteli, akupa uburyo bwose bwatuma bavugana yaba kuri telefone no ku mbuga nkoranyambaga. Campbell yavuze ko nyuma y’igihe yaje kubona aho Mckay ari, asanga aryamanye n’undi mugabo.
Mu kirego yashyikirije urukiko rwa King’s Bench of Manitoba, avuga ko McKay yakupye uburyo bwose bari kuvugana ngo ndetse yanasabye urukiko ko rumuha icyemezo cyo kubuza Campbell kumwegera.
Abari ku ruhande rwa McKay babwiye CTV News ko ibyo ashinjwa atabizi.
Uyu musore arashinja kandi ibigo byari bishinzwe gutanga amafaranga y’imikino y’amahirwe, kuba byaramugiriye inama mbi ndetse ntibimuburire ku ngaruka zishobora guterwa no guha undi muntu uburenganzira bwo gufata igihembo mu izina ryawe.
