Isimbi Noelline Yvonne ni umunyarwandakazi wamaze kubaka izina no kumenyekana nk’umuntu ucuruza amashusho ndetse n’amafoto y’ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga. Se wa Isimbi yitwa Mirimo Paul atuye mu karere ka Rwamagana avuga ko agira ikimwaro n’isoni iyo atekereje cyangwa yumvise abavuga akazi umukobwa we akora ko gucuruza amashusho y’urukozasoni.
Uyu mubyeyi yavuze ko ubusanzwe Isimbi bari baramwise Mirimo Simbi ariko nyuma baza kumva ngo yahinduye amazina yitwa Isimbi Noelline, ngo nyuma yongeraho Yvonne, ati “Uriya mwana twarabanaga kubera ko nyina yari yarabataye ku mpamvu tutumvikanyeho. Nahise mbajyana kuba kwa nyirakuru, musaza we akomeza gukurikira amashuri gusa we (Isimbi) akagira amakosa menshi kuburyo bahoraga bahamagaza mama (Nyirakuru).”
Mirimo yakomeje abwira Kasuku ati “Muri make yarajijishaga akavuga ko agiye kwiga ariko ntagereyo, rimwe na rimwe akavuga ko nta babyeyi agira, niho byahereye. Yakundaga kwisanzura.” Mirimo yakomeje avuga ko ibyo Isimbi yakoze utavuga ko byaturutse ku bukene iwabo bari bafite kuko iwabo bari bifashije ndetse na Se akaba yarahoze mu gisirikare muri make bari bafite ubuzima bwiza kuburyo nta kibazo cyo kujya mu mico mibi cyari guturuka mu mikoro.
Ati “Ibintu byose yabirengagaho ukabona aririrwa azerera mu bipangu. Twagize n’aho tumujyana n’I Ndera kuko twari tuzi ko yagize akabazo. Si ibyo gusa kuko hari n’abageragezaga kumusengera tuzi ko ari amadayimoni yamuteye.” Uyu mubyeyi akomeza avuga ko akazi umukobwa we akora kamutera isoni nubwo adaheruka kumuca iryera kuko na we amwumva bamuvuga gusa.
Akomeza avuga ko Isimbi aherutse kuza kumusura ubwo yari yaje mu marushanwa ya miss Rwanda ariko baza gusanga imyaka ye iri munsi ya 18 aviramo mu majonjora, none ubu ngo asigaye yumva ko yibera I Kigali. Ati “Abantu bambwira ko asigaye akora akazi ko gukina porono kandi nanjye narabyiboneye. Ntabwo nabona umutima wo kureba filime akina ariko musaza we numva abikurikirana, njyewe bintera ikimwaro iyo numva akora biriya bintu. Hari n’abadatinya kunserereza ngo umukobwa wawe akina porono.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko rimwe na rimwe Isimbi hari igihe ashaka kujya avugisha abo mu muryango wabo cyane cyane abo kwa Nyirasenge ariko bakamuha akato kugira ngo atazabanduza imico ye. Uyu mugabo avuga ko kimwe mu bintu yapfaga n’umukobwa we ari uko yakundaga kuzana abagabo mu rugo nubwo yari umwana.
Ati “Uriya mwana afite imyaka 10 yazanaga abagabo akavuga ngo barigana. Na n’uyu munsi ntacyo amfasha ngo naramukubitaga cyane, ariko nyine nagiraga ngo azavemo umuntu muzima. Hari igihe umuntu yandabuye ndabafata nsanga n’umuhungu yamaze gukuramo isengeri, icyo gihe yaransunitse nikubita hasi.”
Muri 2021 nibwo Isimbi Noelline yatangiye gucuruza amafoto n’amashusho y’ubwambure (urukozasoni) icyakora iki gihe we yatangaje ko amazina yahawe n’ababyeyi be ari Isimbi Yvonne nyuma muri 2016 agiye gufata ibyangombwa Yvonne arisimbuza Noelline. Isimbi muri Nijeriya yakoze akazi ko kubyinira muma Club, aho babyina bambaye ubusa avuga ko byamwinjirije, ndetse yari yaranavuye muri Afurika y’Epfo nabwo ari ko kazi akora.
Muri 2021 Isimbi kandi yatangaje ko gucuruza urukozasoni Atari akazi azakomeza gukora kuko atabikora nk’umwuga, iki gihe yabarizwaga muri Nijeriya yavuze ko iyo ari nko kubyina hakaza umugabo akamubwira ko ashaka ko bararana apfa kuba afite amafaranga gusa aramwemerera. INKURU BIFITANYE ISANO>>>Isimbi Noeline atangaje impamvu yibagishije amabere n’inzozi yifuza kugeraho mu gukina amashusho y’urukozasoni.