Yibagishije amazuru n’amaso kuburyo asigaye asa n’idayimoni kubera impamvu itangaje

Umugabo witwa Anthony Loffredo ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, kuri ubu asa n’idayimoni nyuma y’aho umubiri we awujuje ibishushyano [Tattoo] ndetse akaba yarawubagishije wose akawuhindura. Ku myaka 32 yibagishije izuru rye barikuraho kuburyo ubu umubonye ushobora gukeka ko ari umwirabura kandi ari umuzungu.  Ibyo wamenya kuri Mary Ann Bevan umugore wa mbere mubi ku isi

Igikorwa nk’iki kugikorera umubiri w’umuntu ntibyemewe mu Bufaransa, ibyo byatumye uyu mugabo ajya mu mujyi wa Barcelona mu gihugu cya Esipanye kureba umugabo usanzwe ahindura imibiri y’abantu uko babyifuza witwa Oscar Marquez kugira ngo amufashe kugera kubyo yifuzaga. Ubu buryo bamubazemo ubusanzwe babwita ‘Rhinotomy’ bwasize uyu mugabo asigaranye imyenge mu isura ye ishobora gutera ubwoba buri wese umubonye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mugabo usigaye yiyita ikivejuru yashimiye byimazeyo Marquez wamukoreye ibi ku mubiri we agira ati “Warakoze cyane wowe Oscar Marquez, uzahora uri urwibutso mu buzima bwa njye… ubu nshobora kugenda mpagaze nemye amashimwe nyerekeza kuri wowe, kuri ubu ntewe ishema n’ibyo twakoze ku bufasha bwawe.”

Uretse kuba uyu mugabo baramubaze bakamukuraho amazuru, n’amatwi bayakuyeho. Uyu mugabo kandi afatwa nk’umwe mu batagira ubwoba ku isi, yakoze ibintu byinshi kuburyo n’ururimi rwe baruhinduye nk’urw’inzoka y’inkazi kuko barugabanijemo kabiri. Nk’aho ibyo bidahagije, bafashe amaso ye bamushyiriramo ibishushyanyo [tattoo] n’ubwo yari abizi neza ko imiti bakoresha ishobora gusiga umuntu ari impumyi.

Uretse guhindagura ibyo byose, umutwe we bawujuje utuntu tumeze nk’amahembe ashaka kumera, ndetse no ku matama ye biba uko. Nubwo yahoze ari umusore mwiza wakundwaga n’abantu bose, kuri we ntago ajya yicuza uko yahinduye umubiri we, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Midi Libre mu mwaka wa 2017 yavuze ko kuva akiri umwana yifuzaga kuziyambura uyu mubiri wa kimuntu akaba ikindi kintu.

Inkuru Wasoma:  MONUSCO yagaragaje ukuri ku byo iri gushinjwa byo kurebera M23 yigarurira agace ka Rwindi

Yavuze ko ibi byiyumviro yabigize ubwo yacungaga umutekano ahantu hamwe, ariko akumva ubuzima abayeho ataribwo yari yishimiye, kuva ubwo ku myaka 24 ye nibwo yatangiye urugendo rwo kugera kucyo yumvaga ashaka. Ubwo yatangiraga kwishushanyaho ku mubiri, ngo yari azi neza ko umubiri we atangiye kuwubaka bundi bushya.

Uyu mugabo yizeraga ko hari byinshi byo gukora imbere mu buzima buzaza. Buri gihe yiyumvagamo gukora ibintu biteye ubwoba kuburyo ngo ajya afata mu gicuku agasa n’uri gukina filime ziteye ubwoba. REBA ANDI MAFOTO MENSHI Y’UYU MUGABO KURI INSTAGRAM YE UNYUZE HANO

Inkuru Wasoma:  Abafite ababo baguye mu kirombe I Huye bavuze akari ku mutima wabo bagaragaza n’impungenge bafite

Yavuze ko ibi byiyumviro yabigize ubwo yacungaga umutekano ahantu hamwe, ariko akumva ubuzima abayeho ataribwo yari yishimiye, kuva ubwo ku myaka 24 ye nibwo yatangiye urugendo rwo kugera kucyo yumvaga ashaka. Ubwo yatangiraga kwishushanyaho ku mubiri, ngo yari azi neza ko umubiri we atangiye kuwubaka bundi bushya.

Uyu mugabo yizeraga ko hari byinshi byo gukora imbere mu buzima buzaza. Buri gihe yiyumvagamo gukora ibintu biteye ubwoba kuburyo ngo ajya afata mu gicuku agasa n’uri gukina filime ziteye ubwoba. REBA ANDI MAFOTO MENSHI Y’UYU MUGABO KURI INSTAGRAM YE UNYUZE HANO

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved