Kuwa 03 kanama 2022 nibwo umunyamakuru Samuel B. Baker yasohoye itangazo abinyujije ku rubuga rwa twitter ye, avuga ko umuhanzi Buravan atakiriho, aho yagize ati” nubwo ntarabasha kubimenya neza ngo mbyemeze ku giti cyanjye ariko Yvan Buravan ntawe ukiriho, ndi kubikurikirana ndabamenyesha”.
Ubwo yatangazaga ibingibi, Yvan Buravan yari akiri muri Kenya aho yari yaragiye kwivuriza, ari nabwo haciye iminsi umuryango we watangaje ko yerekeje mu buhinde, gusa akimara kubitangaza imbuga nkoranyambaga zaramugaye cyane, ndetse abanyamakuru bakorera ahantu hose haba kuma radio ndetse na Youtube bavuga ko uyu munyamakuru Atari umunyamwuga.
Mu kiganiro apotre Mutabazi yagiranye na The choice live, yikomye bikomeye uyu munyamakuru Baker, kugeza n’ubwo avuga ko nta bwenge afite, aho abikomozaho yagendeye ku mikorere y’uyu munyamakuru. Ubusanzwe Baker akora inkuru zicukumbuye nk’umunyamakuru w’umucukumbuzi, aho yamugereranije na maneko, ariko ubwo yavugaga biriya, akaba yaribagiwe umwuga we, aho yatangaje amakuru atacukumbuye ngo yigerere ku nkomoko nk’uko nawe yabyivugiye.
Mutabazi yakomeje avuga ko anenga cyane uyu munyamakuru, kubera ko nubwo yari yatangaje ibihuha bwa mbere akanavuga ko ari kubikurikirana, nyuma atagarutse ngo asabe imbabazi kubwo kuba yaratangaje ibintu adahagazeho neza, kuko aribwo haje kumenyakana ko Yvan Buravan ari mu buhinde.
Yakomeje avuga ko noneho byabaye bibi cyane nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, kuko uyu munyamakuru Baker yongeye gutangaza avuga ko umuryango wa Buravan hari ibintu uri guhisha ku rupfu rwe, ibi bikaba bimeze nk’aho ari gukomeza gushyigikira ibyo yari yanditse mbere avuga ko Yvan Buravan yari yapfuye, bityo bikaba bitari kuvugwa.
Mutabazi yakomeje avuga ko atagereje niba Baker azaza imbere ya media agahamya ibyo yavuze nk’ukuri, kuko nibikomeza gutya bikarangira icyizere abantu bose bari baramugiriye azaba agitakaje burundu kuko ntawe uzongera kwizera ibyo atangaza kandi bari bamuzi nk’umuntu utanga amakuru yigereye ku kibuga neza.
Yvan Buravan byatangajwe ko yitabye Imana kuwa 17 kanama mu ijoro, byababaje abantu benshi cyane ku rwego rukomeye, binagaragarira ku mbaga nyamwinshi yagiye yitabira imihango yo kumwibuka, akaba yarazize kanseri y’urwagashya, umuhango wo kumushyingura ukaba warabaye kuwa 23 kanama 2022 I rusororo.
Umugabo wa Nyiraneza wohereje umutetsi mu kwibuka yafunzwe akurikiranweho gukora Genocide 1994.