Yiciye mugenzi we mu kabari ubwo yashakaga gusomya umugore we ku nzoga

Umugabo witwa Narcisse Karangwa wo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, akagari ka Kizibere, umudugudu wa Rebero, yishwe akubiswe umwase mu mutwe na Ndagijimana Evode ubwo yashaka gusomya umugore we ku nzoga. Aya makuru yamenyekanye tariki 6 Kamena 2023 ahagana saa tanu z’ijoro.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yasangiraga na Ndagijimana inzoga. Ngo Ndagijimana yari kumwe n’umugore we, noneho Karangwa ashaka gusomya umugore wa Ndagijimana ku inzoga biramurakaza, afata umwase awukubita Karangwa mu mutwe uramuzahaza bikomeye, bamujyana kwa muganga ashiramo umwuka aribwo bakimugezayo.

Kayitare Wellars, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, yahimangiye aya makuru avuga ko bamaze kumenya ko Karangwa yakubiswe umwase mu mutwe bamujyanye kwa muganga ahita apfa. Muri aka karere ka Ruhango hakunze kumvikana inkuru nyinshi z’ubwicanyi aho nta minsi yashira mu itangazamakuru hatavuzwe urupfu rw’abicanye. Umuseke watangaje ko nyakwigendera yasize umugore n’abana bane.

Inkuru Wasoma:  Rusizi: Umwarimu yahuye n’akaga ubwo yari yagiye kwigisha yasinze

Inkuru Wasoma:  Agahinda k’umubyeyi wapfushije umwana we asanzwe ku iriba Autopsy igakorwa n’umuforomo mu rugo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved