Uwo mugabo yahuye n’iyo mpanuka ubwo we n’umuryango we bari basuye urusengero rw’idini ya Hindu rwa ‘Arulmigu Kandaswamy Temple’, ruherereye ahitwa i Thiruporur bagiye gutura amasengesho, maze telefoni ye yo mu bwoko bwa iPhone ihubuka mu mufuka we igwa mu isanduku y’icyuma gishyirwamo ibintu bitandukanye byagenewe gutangwa nk’imfashanyo ku bakene, mu gihe yari agiye gutanga imfashanyo na we.
Ibyo bikimara kuba, uwo mugabo yegereye abayobozi b’urwo rusengero rukusanyirizwaho inkunga, abasobanurira uko byamugendekeye, abasaba ko bamusubiza iyo iPhone ye yaguye mu isanduku ikusanyirizwamo imfashanyo, ari impanuka agize.
Icyamutunguye cyane, ngo ni uko abo bayobozi b’idini bahise babyanga, bavuga ko amabwiriza agenga iyo gahunda yo gukusanya imfashanyo, atabemerera kugira ikintu icyo ari cyo cyose basubiza umuntu kandi cyamaze kugera muri iyo sanduku yitwa ‘hundial’, byaba ari ku bushake cyangwa se ari impanuka kubera ko kiba cyamaze kujya mu mutungo w’imana, kandi bidashoboka kuwusubiza.
Uwo mugabo witwa Dinesh yanze guheba iPhone ye burundu, yegera abayobozi bashinzwe gukurikirana iby’iyo sanduku (Hindu Religious and Charitable Endowments) asaba ko umunsi isanduku izafungurwa yazamenyeshwa, akaza gufata iPhone ye. Gusa abo bayobozi, bakomeje kuguma ku cyemezo cyabo no mu gihe iyo sanduku yari ifunguwe.
Sekar Babu, uyoboye department ya ‘Hindu Religious and Charitable Endowments’ yagize ati “Ikintu cyose cyamaze kugera mu isanduku ishyirwamo ibigenewe gufasha abakene n’ubwo ubikoze byaba byamucitse, kiba cyamaze kujya mu bigize umutungo w’imana. Uko bikorwa rero, bijyanye n’imigenzo y’idini mu nsengero zacu, icyatanzwe muri iyo sanduku ya ‘hundial’ gihita kijya mu mutungo w’imana muri urwo rusengero. Kandi amabwiriza ntiyemerera ubuyobozi bw’urusengero kugira icyo basubiza ku bagitanze, nubwo byaba byabayeku buryo bw’impanuka”.
Gusa, Dinesh yemerewe gukuraho amakuru akeneye kuri iyo iPhone niba abyifuza, ariko kuyimusubiza biranga burundu. Sekar Babu yizeje ko azavugana n’abayobozi bakuru b’iryo dini akumva niba hari uburyo bushoboka, uwo mugabo yahabwamo indishyi kuri iyo iPhone ye adashobora gusubizwa, kuko yamaze kugera muri iyo sanduku, nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru OddityCentral.
Icyo gikorwa cyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga aho mu Buhinde, maze bizamura impaka nyinshi kubera icyo cyemezo cy’ubuyobozi bw’urusengero, abenshi bavuga ko uburyo ayo mabwiriza agenga ibijyanye n’isanduku ishyirwamo imfashanyo zihabwa abakene budasobanutse.