Israel Mbonyi umwe mu bahanzi ufatwa nk’uyoboye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika. Yongeye kubishimangira ubwo yakoraga igitaramo cy’amateka kuri Noheli aririmbira abantu basaga ibihumbi 10, habura iminsi ibiri ngo igitaramo kibe, uyu muhanzi yashyize ubutumwa bw’ishimwe hanze agaragaraza ko amatike yamaze gushyira.
Bivuze ko imyanya ibihumbi 10 iyi nyubako yagenewe yari yamaze gushira, iki gitaramo cyiswe ‘Icyambu Live Concert Edition 2’ gisa naho cyari cyisubiyemo kuko ni ubugira kabiri uyu muhanzi akora aya mateka. Ku wa 25 Ukuboza 2023 nabwo byagenze gutyo benshi bari baje bagasubirayo batabashije kubona uko binjira.
Ukigera aho igitaramo cyabereye, byagaragaraga ko abantu batangiye kwitabira hakiri kare kuko mu masaha ya saa saba abantu bari batangiye kwinjira. Ibi ni bimwe mu bisobanura urukundo abantu bafitiye uyu muhanzi ku buryo buri umwe mu bushobozi bwe ni itike yaguze aba yifuza kuhagera kare agafata ibyicaro bishobora gutuma abasha kunyurwa byisumbuyeho.
Abavangaga umuziki bagendaga banyuzamo ibihangano bya Israel Mbonyi, Appaulinaire na Jules Sentore ndetse bagacuranga na zimwe mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika, ibintu byahitaga bizamura amarangamutima ya benshi nubwo igitaramo kitari cyagatangiye.
Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro ku isaha ya saa 19;40, maze aha ibyishimo abantu kuko yaririmbye amasaha agera kuri ane kuko yavuye ku rubyiniro hafi saa 00;00. Mu kuririrmba kwa Israel Mbonyi yagiye ahuzahuza ibihe bitandukanye amaze mu muziki aririmba indirimbo zo aherutse gusohora vuba akanyuzamo akaririmba izo yasohoye mu bihe bya mbere.
Uyu muhanzi abinyujije mu ndirimbo ze zirimo Nina Siri, Yaratwimanye, Nk’umusirikare, Uwe Hai, Ndashima, Tugumane, Ndakubabariye, Ndaririrmba, Umukunzi, Hari Ubuzima, Yanitosha, Icyambu n’izindi nyinshi yabashije gukomeza kwigarurira imitima y’abantu.
Iki gitaramo yakoreye muri BK Arena yari yaje gushyigikirwa n’abandi bantu bazwi barimo nka The Ben, Massamba Intore, Ommy Dimpoz, Marina, Dj Ira, Miss Cadette n’abandi benshi. Israel Mbonyi yaririmbye mu bice bibiri aho yagiye anyuzamo akagaragaza ko kwemera, kwizera no kubaha Imana aribwo butsinzi kandi avuga ko atazigera ahindura inzira ahubwo azakomeza gukoresha impano yahawe mu guteza imbere ingoma ya Yesu Kristo.