Yishe nyina amukubise umuhini mu mutwe anakomeretsa se

Mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, umugabo akurikiranweho kwica nyina umubyara witwa Mukankwaya Angeline, amukubise umuhini mu mutwe anakomeretsa se. amakuru avuga uwo mugabo yari yasinze. Amakuru avuga ko uwo mugabo yari yaragiranye amakimbirane n’umugore we, waje guhungira kwa nyirabukwe, aribwo umugabo yamusanzeyo, ababyeyi be bashatse kumutabara arabakubita biviramo nyina urupfu.

Bahati Bonny, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yari yarananiranye kuburyo yafungiwe n’ibiyobyabwenge. Yavuze ko ubwo yafatanwaga ibiyibyabwenge bamukatiye imyaka irindwi, arajurira bamugabanyiriza bayigira ine, afunguwe akaba aribwo yashatse umugore.

Gitifu Bahati yakomeje avuga ko uwo mugabo yari umusinzi aho bivugwa ko yanishe nyina yasinze. Nyakwigendera yashyinguwe kuwa 20 Kamena 2023, mu gihe uwo mugabo ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB Muyumbu, iperereza ku cyaha akurikiranweho rikaba rigikomeje.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu bihugu bigendera ku mategeko muri Afurika

Inkuru Wasoma:  Ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rw’umusore wasanzwe mu kidenzezi  cy’amazi I Musanze

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved