banner

Yishe umugore we bapfa ibiryo by’Igisibo ‘Ramadan’

Ku wa 1 Werurwe 2025, ahagana Saa 11:30 z’umugoroba, mu gace ka Fadamam Mada hafi y’Ishuri Rikuru ry’Abakobwa rya Leta muri Bauchi, muri Nigeria,umugabo w’imyaka 50 yakubise umugore we w’imyaka 24 arapfa azira ibiryo bya Ramadan.

Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Leta ya Bauchi, CSP Ahmed Wakili, ukekwa witwa Alhaji Nuru Isah, umucuruzi ukorera ku isoko rikuru rya Bauchi, yatangiye impaka n’umugore we wa Kabiri, Wasila Abdullahi, bapfa ibikoresho byo gutegura ifunguro ryo gusiba, harimo imbuto zagombaga kwifashishwa. Impaka zaje gukara, maze Isah afata inkoni akubita umugore we kugeza ubwo ataye ubwenge.

Nyuma y’inkoni, Wasila yahise ajyanwa mu bitaro bya ATBU Teaching Hospital, aho abaganga batangaje ko yitabye Imana. Polisi yahise ita muri yombi ukekwa, ndetse inafatira inkoni yakoreshejwe muri ubwo bugizi bwa nabi nk’ikimenyetso kizifashishwa mu iperereza nk’uko bitangazwa na The Nation.

Komiseri wa Polisi muri Leta ya Bauchi, CP Auwal Musa Muhammad, yavuze ko ubutabera bugomba gukorwa. Yongeye kandi kwibutsa abaturage ububi bw’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, asaba ko abantu bubahana kandi bakirinda amakimbirane yo mumuryango. Polisi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku ihohoterwa ryo mu ngo, ibibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi gifite ingaruka zikomeye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!