Mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, akagali ka Murambi mu mudugudu wa Bushengo, mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira kuwa 26 Kamena 2023 umusore uri mu kigero cy’imyaka 26 yishe umusaza barindanaga insina, nawe ubwo inzego zishinzwe umutekano zazaga kumufata arazirwanya zihita zimurasa ahasiga ubuzima.
Abaturage bo muri aka kagali bishimiye igikorwa cya polisi yakoze cyo kurasa uyu musore wari umaze kwica umusaza barindanaga insina. Nyirahakizimana Agnes wo mu muryango wa nyakwigendera [Uwo musore] yavuze ko bikekwa ko bapfuye igitoki cyari cyibwe mu rutoki rw’uwo barindiraga insina.
Akomeza avuga ko inzego z’umutekano zahageze zije gufata uwo musore akazirwanya bahita bamurasa na we arapfa. Harerimana E. Blaise, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, yahamije aya makuru ndetse asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe. Yasabye abaturaga kwirinda urugomo no guhangana n’inzego z’ubuyobozi.
Umurambo w’umusaza wishwe n’uwo musore abaturage bategereje kumushyingura, mu gihe uwarashwe we yajyanwe mu bitaro bya Gisenyi ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa. Tariki 15 Kamena 2023 polisi nabwo yarashe umujura washatse kurwanya inzego z’umutekano muri uyu murenge, nyuma yo kwambura abaturage bakanabakomeretsa, abo bari kumwe bagatoroka.
SRC: Rwandanews24