Nyuma y’iminsi igera kuri itanu uwo mwana w’umukobwa ufite imyeka icyenda aburiwe irengero, ngo umurambo we waje kuboneka ahantu hatari kure uturutse aho yari asanzwe aba kwa sekuru mu mudugudu wa Magi, akagari ka Gitega, Umurenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara.
Ababonye umurambo w’uwo mwana w’umukobwa, bavuga ko ashobora kuba yanasambanijwe bakurikije uko umurambo we bawusanze, umwe yagize ati” sha ukuguru kwe iyo ukureba, ukuguru kumwe hakurya ukundi hakurya, no kumusambanya yaramusambanyije, kuko nta kuntu yari kumuniga Atari kumusambanya, yarabanje aramusambanya buriya ngo atazagira n’icyo avuga”.
Aba baturage babwiye tv1 dukesha iyi nkuru ko ngo ukekwa ubwo yamaraga gusambanya uwo mwana w’umukobwa, yamuhagurukije ariko akabona ntari kubasha guhagarara, umwana nawe akamubwira ko araza kubibwira nyina, ariko nyina avuga akaba ari nyirakuru w’aho yabaga dore ko ngo abana b’iwabo bose baba ahantu hatandukanye kuko babayeho mu buzima bw’ubupfubyi, byatumye uwo ukekwa amwica urubozo, kuko ngo yamwambitse ubusa, arangije aramuniga nk’uko bavuga ko amakuru bayahawe n’abayobozi baje gutabara.
Undi mugabo yagize ati” njyewe wenda ntago navuga ko yamusambanije kubera ko ntabyo nabonye, ariko icyo nabonye ni uko amaguru yari atagaranye n’amaboko ari uko mbese ameze nk’ubambye, n’ururimi rwarasohotse mu kanwa, ndetse n’imbwa zari zaratangiye kumurya kuko yari amaze iminsi’.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jerome, avuga ko ukekwaho ibyo byaha ari umugabo w’imyaka 33 utarigeze ashaka umugore, ndetse uwo mugabo nyuma yo gutabwa muri yombi akaba yariyemereye ko yabikoze, akaba yarajijie uwo mwana w’umukobwa ko nyirarume ari mu bantu bamwitaga ikiremba, ati” twari tumaze iminsi tubwirwa ko umwana yabuze, tuza gusanga umurambo mu ishyamba rya hariya hafi y’aho batuye, dusanga yishwe, ariko nyuma yo gufatanya n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’isibo n’umudugudu twaketse Ndikumana”.
Mu gihe nyakwigendera we yamaze gushyingurwa, abaturage ndetse n’abo mu muryango we bavuga ko ukekwa akwiye guhanwa mu buryo bukwiriye, kandi hakabaho gutanga impozamarira mu muryango wa sekuru wasigaye umurera nyuma yo gutabwa n’ababyeyi be bombi.