Mu ijoro rishyira ku wa 22 Mutarama 2024, umugabo wo mu Mudugudu w’Agatare, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara yishe umugore we amukubise ipiki mu masaha y’ijoro.

 

Amakuru avuga ko uyu mugore yitwaga Ayingeneye, ndetse akaba yishwe mu gicuku mu masaha ya saa saba z’ijoro maze umugabo we ahita atoroka. Icyakora hari andi makuru avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Rutaganda Jean Felix yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko kuri ubu iperereza ryatangiye. Ati “Nyakwigendera asize abana babiri, ubu turi gushaka uko twakurikirana dufatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ngo turebe aho yanyuze atoroka.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.