Yishwe n’utaramenyekana amuteye icyuma mu rubavu

Mvunabandi Silas w’imyaka 52 yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu winjiye mu gikari utamenyekanye aramwica, arabura none akaba agishakishwa.

Byabereye mu Mudugudu wa Mpishyi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 24 Mata 2025.

 

Uwo mugabo watandukanye n’umugore we mukuru babyaranye abana 7 bose babana na nyina mu mujyi wa Kigali, yari amaranye ukwezi n’igice n’umugore wa 2 yari yarateye inda, bafitanye uruhinja rw’ukwezi n’igice.

 

Mu Kiganiro yahaye Imvaho Nshya, uwo mugore witwa Nyirambarushimana Thérèsie w’imyaka 40, yavuze ko iyi ari inshuro ya 2 bagerageza kumwica.

Ati: “Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, tariki ya 21 Mata, yatashye mu ma saa moya z’umugoroba, agikingura urugi rwo ku iremvo, yinjiye ahura n’umuntu agira ngo ni umuhungu wanjye nahatahanye tubana w’imyaka 13 uri gukina na mugenzi we duturanye.”

 

Avuga ko yabonye atari we,abona ahubwo ari umuntu wamuteze, uwo wari wamuteze arikanga ariruka, umugabo ahamagara umugore ataka, umugore mu gusohoka amutabaye yumva umuntu arirutse,baramubura.

 

Ati: “Twibwiye ko ari igisambo cyari kije kutwiba imyumbati yari iri mu gikari kiducitse,twibwira ko birangiye.Bwakeye mugitondo aho twakekaga ko cyanyuze umugabo  ahubaka neza ariko ntiyaharangiza.”

 

Arakomeza avuga ko ku ya 24 Mata 2025, ubwo yari munzu yuhagira umwan, umuhungu ari mu gikoni, umugabo yari yicaye ku ibaraza mu gikari bakaza kumva atatse rimwe gusa.

 

Ati: “Twumvishe urugi rwo ku irembo rutatse, umugabo arahaguruka areba urukinguye yumva ruracecetse arongera aricara. Uwo muntu yaciye mu gice cy’urugo kitabonaga kuko nta tara ryahacaniraga, amuhingukaho, umugabo aba yamubonye, ahaguruka agiye kumufata, undi ahita amukubita icyuma mu rubavu rw’i bumoso numva aratatse, yana rimwe ahita ashiramo umwuka.”

 

Yavuze ko nubwo nta muntu akeka ariko uyu muntu atamufata nk’umujura usanzwe, amufata nk’umwicanyi wari wabigambiriye.

Uwo mugore wari uhetse umwana yahise asubira mu gikoni ahunga asakuza cyane, uwo mwicanyi ariruka, umugore amwirukaho, undi amucikira mu nsina ari bwo n’abaturanyi batabaraga bagasanga yagiye.

 

Umuturanyi w’uyu muryango Habiyaremye Evariste yavuze ko uru rupfu rwabashenguye cyane nk’abaturanyi.

Ati: “Twababaye cyane, cyane cyane ko tubuze umuntu wa 2 mu Mudugudu mu myaka 3 gusa, ababica babura. Bigeze kuza bafata umukecuru bajya kumwicira mu mugano epfo mu kabande, none undi bamwiciye mu rugo kandi rwose nta kibazo yagiranaga n’abantu.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yavuze ko bigaragara ko uriya mugabo yishwe, hatangiye iperereza ngo ababikoze bamenyekane.

 

Ati: “Ni byo, yapfuye kandi biragaragara ko yishwe, iperereza rikaba ryatangiye ngo uwamwishe amenyekane abiryozwe.”

Yavuze ko kuba uyu yishwe, mu myaka 3 ishize harishwe undi muturage na we abamwishe bakabura, ari ikibazo, uwo Mudugudu ugiye kwibandwaho mu rwego rw’umutekano kuzageza igihe ababikora bazagaragarira.

 

Yasabye abaturage kujya batabara vuba kuko nk’uyu iyo ahita atabarwa uwo mugizi wa nabi aba yagoswe agafatwa.

Yanasabye ababona bugarijwe n’abashobora kubagirira nabi, kujya batangira amakuru ku gihe, kuko bishobora gufasha mu gushakisha abakekwaho gukora ibyaha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.