Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa umugabo wishyuye mugenzi we akamuca amaguru yombi, nyuma aza kubeshya ko yayaciwe n’ikimodoka kimuhingira mu murima mu buryo bw’impanuka, gusa mu iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uyu mugabo yakoze ibi agamije uburiganya kugira ngo abone amafaranga y’ubwishingizi.
Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko akomoka ahitwa Willow Springs muri Leta ya Missouri, bivugwa ko yatakaje amaguru ye yombi mu kwezi k’Ukuboza 2023, nyuma aza kubeshya ko yagize ibyago agatakaza amaguru ye yombi biturutse ku kuba yaragize impanuka abikuye ku mashini ye imuhingira.
Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ubwo buriganya bwakozwe n’uyu mugabo ari bumwe mu buriganya bwakozwe mu buryo butangaje mu mateka, kuko muri iyo nkuru y’impanuka yatumye acika amaguru ye yombi haje kugaragaramo ikibazo, ni uko ntaho ayo maguru yacitse yabonetse, icyo kikaba cyari ikintu kitumvikana ku mpanuka nk’iyo.
Urundi rujijo rwabyutse ni uburyo aho yagize ibikomere ku maguro hari hasukuye cyane kandi ni ibintu bitumvikana ku impanuka nkiyo ngiyo. Nyuma y’ibyo kandi haje kwiyongeraho ko uwo mugabo ari umuntu wari usanzwe azwi ko yamugaye amaguru, bituma hazamuka ibibazo byo kumenya uko yaba yarahingishaga imashini kandi yaramugaye amaguru.
Umwe mu bagize itsinda ryakoze iperereza kuri iyo dosiye, Torey Thompson aganira n’itangazamakuru yagize ati “Iyo amaguru ye aba yaraciwe n’imashini ihinga, yari kuba ava amaraso menshi kandi afite ibikomere biteye ubwoba aho amaguru yacikiye. Nabonye izindi mpanuka zagiye ziterwa n’imashini zihinga mbere, iyi mpanuka ntimeze nka zo kuko twasanze irimo ibindi bimenyetso bidasanzwe.”
Itsinda ry’abapolisi n’abaganga ryageze ahavugwaga kuba ari ho habereye impanuka, abarigize bose ngo batangajwe no kubona uko amaguru ye yari ameze nyamara ari bwo iyo mpanuka yari ikimara kuba. Uko iperereza ryakomezaga gucukumbura, iyo nkuru y’impanuka y’uwo mugabo, haje kugaragaramo andi makuru agaragaza ko abeshya.
Mu gihe polisi yari igikora iperereza nibwo hamenyekanye amakuru ko hari umugabo waje gusura uwo uvuga ko yagize impanuka y’imashini ihinga ikamuca amaguru, bahita batangira gukeka ko uwo mugabo waje mu rugo rwe, ari we wamuciye amaguru akamwishyura amafaranga kuko bivugwa ko yaje afite ishoka aturutse muri Leta ya Florida.
Icyakora ukuri kwaje kumenyekana bigaragara ko wa mugabo wamusuye ari we wamuciye amaguru yombi akamuha amafaranga, ndetse ngo ibi yabikoze agamije uburiganya kugira ngo ahabwe amafaranga y’ubwishingizi atangwa na sosiyete z’ubwishingizi. Gusa amakuru ahari kugeza ubu ni uko uyu mugabo wari usanzwe umugaye igice cyo hasi, nta kirego aratanga gisaba indishyi muri sosiyete y’ubwishingizi kuko uburuganya bwe bwatahuwe.
Nubwo atari kujyanwa mu nkiko kubera kugambirira gukora uburiganya muri sosiyete y’ubwishingizi, ariko Polisi yashakaga kumufunga kubera igihe n’umutungo yamutayeho ikora iperereza. Torey Thompson yarongeye agira ati “Ni umugambi washyizwe mu bikorwa hadashyizwemo ubwenge bwinshi. Gusa sindabona ibindi bintu bimeze bityo.”
Nyuma amaguru y’uyu mugabo yaje kugaragara aho yari yarayahishe ubwo hakorwaga iperereza ndetse polisi ivuga ko yanze kumufunga kubera ko ibisebe byaho bari bamuciye amaguru byari bimeze nabi, bahitamo kumureka ngo abanze akire mu gihe bakiri gukora iperereza.