Yiyahuye arapfa abitewe n’umukobwa wamubenze

Umusore w’imyaka 22 yasanzwe yapfuye nyuma y’uko hari umukobwa bakundanaga wamubwiye ko batakibanye kandi yari yarabimusezeranyije.

Byabereye mu mudugudu wa Gashirwe, Akagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi.

Amakuru y’uko yiyahuye akoresheje imiti yica imbeba yamenyekanye ku wa 04 Ugushyingo 2024. Abamubonye bahise bamujyana kwa muganga igitaraganya aravurwa bamugarura mu rugo, bucyeye bwaho ahita ashiramo umwuka.

Umusore wiyahuye yari asanzwe akora akazi ko mu rugo kimwe n’uwo mukobwa bakundanaga.

Hari andi makuru avuga ko yari yarahaye uwo mukobwa ibihumbi 300 Frw bateganya kuzabana, gusa umukobwa akaza kumuhakanira amubwira ko bahagarika iby’urukundo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahuremyi Théoneste yavuze ko mu gihe hari ibibazo, abaturage badakwiriye kwiyambura ubuzima ahubwo babimenyekanisha bigashakirwa umuti.

Inkuru Wasoma:  Hari akarere ko mu Burasirazuba abanyeshuri bataguze intebe biga bicaye hasi

Inkuru Wasoma:  Umushumba yafatiwe mu rugo rw'abandi ari kwiha akabyizi bimuviramo kujyanwa mu Bitaro ari intere

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved