Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje guhererekanwa amashusho y’umukobwa Mutesi Magnifique usa akanavuga nk’abahungu. Mu mashusho yagaragaye ku imbuga zitandukanye, Mutesi yagaragaye yiyama abantu bamwita umuhungu.
Ubwo yatangaga gasopo ku bamwita umuhungu, yavuze ko muri bose nta wigeze aza kureba igitsina cye bituma bamwita umuhungu bityo babicikeho. Yakomeje avuga ko ibyo kumwita umuhungu no mu mupira w’amaguru bibamo cyane, ko ngo iyo babona umukobwa uconga ruhago neza bamwita umuhungu.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Mutesi yavuze ko kuba yaravutse agasanga ameze nk’abahungu biri mu byatumye ashyira imbaraga no kubibyaza umusaruro akaya muri iyo mikino yo kwiruka. Ababonye Mutesi, bakomeje kumushidikanyaho cyane, kuko avuga nk’abahungu yewe akaba asa n’abahungu kuburyo kwemeza ko ari umukobwa bigoye umurebye.