Yiyita sekuru w’abakurambere. Ni umugabo utuye mu majyepfo y’u Rwanda, ariko ukora ibintu bidasanzwe, azwiho kuba atunze inzoka nyinshi cyane iwe m’urugo. Akorana n’izi nzoka kandi zikumvikana nawe ntizigire icyo zmutwara mu gihe inzoka zizwi nk’inyamaswa z’inkazi kandi zigirira nabi buri wese urumwe nazo. Uyu mugabo avuga ko afite imbaraga zidasanzwe yarazwe ziturutse mu gisekuru cy’iwabo.
Uyu mugabo agira ati” nk’uko bisanzwe ndi KAREKEZI RYAMUKURU, sekuru w’abakurambere ndetse n’imiterekero y’abapfumu”.
Uyu mugabo uretse inzoka n’ubundi asanzwe akora n’ibindi bidasanzwe, kubera ko ubwa mbere igitangazamakuru dukesha iyi nkuru kimusura yagwishije imvura ku manwa y’ihangu izuba riva, abari aho bose barumirwa. Akoresha imigenzo ye k’umugaragaro afite ibyo yambara k’umutwe yita ikamba ubundi agakoresha imigenzo ye ubundi imvura ikagwa. Icyo gihe ubwo imvura yari iri kugwa umunyamakuru akamubaza niba agiye kuyirukana KAREKEZI yahise ayirukana koko, nuko amubaza uko abigenje amusubiza avuga ati” nciriye ku mpinga ndayubika”.
Nyuma yo kugwisha imvura icyo gihe bwa mbere itangazamakuru rimusura, abenshi bari aho ngaho bavuze ko uwo mugabo atunze n’inzoka nyinshi ariko uwo mugabo yanga kuzerekana. Ibi byatumye abanyamakuru bafata undi mwanya wo kujya kumureba kugira ngo noneho barebe koko niba izo nzoka abaturage bavuga zihari, nubwo yabagoye cyane uwo munsi kubona itangazamakuru zigeze aho yororera inzoka, ariko yageze aho ngaho arabemerera atangira abereka imwe muri izo nzoka nini cyane atunze. Ndetse uwo mugabo agaragaza uburyo we n’inzoka ze babana kandi bagahuza uhereye kuri iyo nzoka nini uburyo ayifata, harimo kuyifata mu ntoki ndetse no kuyishyira k’umutwe nk’uwambaye ingofero ndetse no kuyishyira k’urutugu, no mu myenda yambaye.
Uyu mugabo aragira ati” iyi nzoka imyaka mfite barangana kuko nabyirukiye mu gisekuru gikomeye nsanga ari abanyembaraga, buriya nta n’uruhu ngira rw’uno munsi ari nayo mpamvu ntashobora kwica itungo iryo ariryo ryose iyo ikaba impamvu mfite n’izi nzoka”.
Ubwo ababanyamakuru bageragayo noneho kuri iyi nshuro yaberetse ibidasanzwe, kubera ko KAREKEZI yatangiye abereke inzoka zirenga 100 zose ziri kumwe nawe, aziganiriza ndetse avuga ko zinamuhereza ubutumwa bw’aho aba yazitumye hatandukanye.
Aragira ati” njyewe iyo ngiye kuryama kumwe umuntu aba agiye kuruhuka, niyorosa inzoka zirenga 100, izindi ziba zagiye mu mikorere intoya n’inini ariko mwaje musanga hasigayemo imwe yasigaye ku izamu ihari, ariko ziriya nazo mwabonye amahano yazo ni menshi”.
Umunyamakuru yabajije KAREKEZI aho ziriya nzoka zingana kuriya zose yazikuye, amusubiza ko ziriya nzoka zose ari izo mu gisekuru cyabo, barabyuka bakazisanga zasuriranye izindi zaje, avuga ko ntazo bajya guhiga ahubwo zirizana, akavuga ko atajya abura inzoka. Umunyamakuru yamubajije niba inini yahasanze ariyo ibyara izindi ntoya, amusubiza ko atariyo yazibyaye kuko uretse kuba iyo nini ari kwerekana ariko hari indi nini cyane noneho ariyo izibyara.
Byageze aho ngaho umugabo yemera kujya kwerekana inzoka ze aho ziba ziri, ajyana umunyamakuru ku cyobo inzoka ze ziba zirimo, ariko umunyamakuru kuhagera abona ni icyobo kirimo ibyatsi gusa, abajije KAREKEZI aho inzoka ziri kuko Atari kuzibona amusubiza ko atapfa kuzibona ataramuha uburenganzira, anamubwira ko harimo imwe nini irinze izindi ntoya. Mu gihe umunyamakuru yari akiri m’urujijo, KAREKEZI yinjiye mu cyobo maze asesura ibyatsi inzoka nyinshi cyane ntoya zitangira kugendagenda muri icyo cyobo, amubwira ko harimo inzoka nyinshi cyane zirenga 200 ndetse anavuga ko inyinshi muri zo aba yazitumye.
Yaba umunyamakuru wari uri kumubaza ibibazo ndetse n’abandi bari bajyanye, bose batunguwe no kubona uwo mugabo afashe inzoka zirenga 200 zose akazisuka k’umubiri we nta kibazo na kimwe afite, noneho za nzoka zikiri ntoya akajya azitamira akazishyira mu kanwa ke, ndetse ntihagire icyo zimutwara, ibyo byatumye abantu bakangarana, noneho byatunguye abantu ubwo yafataga inzoka nini muri zo akayitamira mu kanwa ndetse bakajya bahana n’ururimi, noneho abantu bari bari aho ngaho bose bacecekera icyarimwe kubwo kugwa mu kantu bimwe bita ngo Imana iratambutse, kuko buri wese wariaho kubera ubwoba akakomaga kose katumaga asimbukira hejuru kubwo gukeka ko ari inzoka imugezeho. Bitewe n’ubwinshi bwazo buri wese aho yari ari yikangaga ko arahura nazo cyangwa se akazikandagira. Uyu mugabo yafataga inzoka akayitamira ndetse akayicira isiri igahita isohora ururimi rwayo, ndetse agatamira ubumara bwayo ariko ntihagire icyo bimutwara.
Aravuga ati” ubundi bavuga ko iyo ugiye mu mbeho ushobora kwiyorosa, cyangwa se mu kazi runaka ukambara isarubeti, rero nanjye iyo ngiye kuryama inzoka zanjye zihita zibimenya zigahita zinzenguruka hose k’uburyo arizo zinyorosa, ibyo bikamfasha kuba igihe ndyamye nta muntu n’umwe ushobora kunkoraho kuko nubwo njye mbanye n’izi nzoka zikaba ntacyo zintwara, ariko ku bandi bagiye kunkoraho cyangwa gukora kuri izi nzoka, zo ziba zifite ubukana bukomeye cyane, buriya ni ubwirinzi bukomeye cyane kuri njye nta hantu umwanzi yamenera ashaka kumpemukira ”.
Umunyamakuru yabajije KAREKEZI ku bw’ubushobozi bwo kuba aba ari kumwe nizi nzoka ariko ntizimurye cyangwa se ngo zishake kumuhemukira aho abukura, KAREKEZI amusubiza avuga ati” buriya byo njye n’izi nzoka turabivugana, hari uburyo niyo zarakaye mvugana nazo nkazicururutsa, gusa hakoramo n’imiti ndetse n’abakuru baziyoboye, buriya mwazibonye ko zifite namenyo nubwo zikiri ntoya, ariko uri umuntu usanzwe utamenyeranye nazo nta kintu wakora ngo mushobokane, bisaba ko muhuza mufite igikorwa muhuriyeho, buriya dufitanye gahunda, kandi ntago ari izi ngizi gusa ahubwo n’izindi nzoka zose aho ziri hose”.
Umunyamakuru yabajije uyu mugabo uko agaburira izi nzoka kugira ngo zikomeze kubaho ziticwa n’inzara, amusubiza ko iryo ari ibanga ry’umworozi, gusa avuga ko zifite uburyo ziboneka n’uburyo zitunga. Izi nzoka kugira ngo zitamurya azigezemo zumva icyuya cye ubundi zikumva ari nka mugenzi wazo. Inyinshi ngo ni izo akurura mubarozi baracishije. Umunyamakuru yakomeje kumubaza ku miti yaba akoresha kugira ngo izi nzoka babane zitamurya avuga ko ari imiti myinshi yo mubakurambere baba barariye noneho uko ibisekuru byabo bigenda bikura bigatuma nawe agira iyo miziririzo.
Uyu mugabo avuga ko amaze imyaka 32 akora ibi bintu byo gutunga inzoka, kandi avuga ko yanabisanze mu gisekuru Bihari, anavuga ko sekuru na nyirakuru aribo babikoraga kuko bari abahigi bajyana impu ibwami zakorwagamo imyenda y’umwami, bakanaba abiru b’ibami. Avuga ko ari umwuzukuru w’umwami ndetse akaba n’umupfumu. Avuga ko abantu bamenye ibyo akora bishimira kumenya iby’uwo mwuga we, ndetse akanavuga ko abaturanyi be bamwubaha kubera ubutunzi bwe. Avuga ko abaturanyi be iyo atabarebye nabi m’ubusanzwe barasabana bakanamwitwararikaho kubera kumutinya.
Umunyamakuru yamubajije niba hari abantu bajya bamusaba ubufasha igihe bamukeneye, avuga ko baza cyane kuko hari n’abasazi bamuzanira akabafasha kubahambira, aribyo byo kubavura, avuga ko avura gusara ndetse n’indwara zose zo m’umutwe zibaho.
Ni inkuru dukesha AFRIMAX ku muyoboro wa Youtube.
Niba ukunda inkuru ndende zama episode urukundo n’ubuzima busanzwe, watangira gukurikira inkuru IBANGO RY’IBANGA hano kuri iyi website yacu cyangwa se m’uburyo bw’amajwi kuri youtube channel yacu IMIRASIRE TV.