Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko igihugu cyafashe ingamba zo gushaka amasoko ahantu hatandukanye ku mabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda no kuyongerera agaciro kugeza akozwemo ibikoresho bitandukanye, ku buryo ibihano biherutse gufatirwa u Rwanda nta gaciro bifite.
Yabitangarije abagize Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ubwo yabagezagaho Politiki n’ingamba z’Igihugu mu guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane n’amahanga.
Bijyanye n’uko umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kujya habi, bimwe mu bihugu byirengagije nkana impamvu muzi y’ibyo bibazo, bihitamo gufatira u Rwanda ibihano bitandukanye birimo n’iby’ubucuruzi.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wagaragaje ko bwafatiye ibihano uruganda rw’u Rwanda rutunganya zahabu rwa Gasabo Gold Refinery, buvuga ko butemerewe gucuruza zahabu mu bihugu birugize.
Icyakora Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko ibyo bihano byafashwe bijyanye n’uko ibyo bihugu byabonye u Rwanda ruri kubisibira amayira y’inyungu zabyo, binyuze mu ngamba rwafashe yo kohereza mu mahanga amabuye atunganyije, imirimo yakorwaga n’ibyo bihugu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugezweho ari na ko rushyiraho inganda ziyatunganya akoherezwa mu mahanga yongerewe agaciro.
Zirimo urwa Gasabo Gold Refinery, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 96 ku mwaka, urwa LuNa Smelter rutanganya gasegereti ubushobozi bwo gushongesha toni 360 za gasegereti buri kwezi, n’urwa Power Resources International Ltd rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.
Gutunganya ayo mabuye ni inyungu y’ubugira kabiri, kuko nk’ubu iyo amabuye yoherejwe hanze adatunganyije hari afatwa nk’imyanda, nyamara abayaguze bakayakuramo akayabo.
Minisitiri Sebahizi ati “Iyo tubikora rero biriya bihugu byari bisanzwe bikura amabuye y’agaciro hano bakajya kuyakoresha mu nganda zabo bo barahomba, ntabwo babyishimira, ntabwo rero byadutangaza bafashe icyo cyemezo.”
Uyu muyobozi yavuze ko n’uyu munsi abashoramari bari bafite impushya zo gucukura amabuye y’agaciro, benshi bazibonye bafite gahunda yo gucukura bakohereza amabuye mu mahanga adatunganyije, ariko “ubu abaje gusaba izo mpushya basabwa ko bayacukura ariko bakayanayongerera agaciro hano mu gihugu.
Ati “Zahabu yacu ntabwo ijya i Burayi, nureba mu mibare uzasanga, zahabu yacu itunganyije yoherezwa mu gihugu cy’Abarabu. Ingamba ni ugushaka amasoko atandukanye ku buryo Abanyaburayi bafashe gahunda yo kutwima isoko twaba dufite ahandi tubijyana ariko biranashoboka ko twabikoresha twebw ahubwo tukajya tubacuruzaho ibyavuye muri ayo mabuye y’agaciro.”
Yashimangiye ko ari yo gahunda Igihugu cyimirije imbere, aho ibintu byose bikomoka mu bucukuzi bigomba kubyazwa umusaruro, hakajya hoherezwa ibikoresho byatyunganyijwe.
Ati “Nk’urugero dufite amabuye menshi akorwamo ibyuma ndetse hari n’akorwamo ibirahuri. Uyu munsi twikorera ibyuma n’ibirahuri, ibyo kuvuga ngo badufatiye icyemezo nta cyo byaba bivuze, ahubwo twaba tuyakeneye kugira ngo inganda zacu zikomeze gutera imbere. Ibyo [bakoze] ni ukudufungura amaso bakatwigisha n’ubundi bwenge.”
Imibare igaragaza ko u Rwanda rukungahaye ku mabuye y’agaciro amabuye ya Wolfram, gasegereti na coltan atunganywamo ibyuma ya tungsten, tin na tantalum.
Ni amabuye u Rwanda rukungahayeho cyane kuko rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000 buri mwaka, igiciro mu mafaranga kigahinduka bijyanye n’uko amasoko ahagaze.
Uretse ayo ufite na zahabu iboneka mu turere twa Gicumbi, Musanze, Burera, Nyamasheke, Rusizi na Nyarugenge, amabengeza akoreshwa mu mitako aboneka mu turere twa Ngororero, Muhango Ruhango, Muhanga, Sapphire aboneka mu Burengerazuba, Lithium n’andi ndetse ubushakashatsi burakomeje.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB) igaragaza ko garagaza ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1,1$, avuye kuri miliyoni 772$ bigaragaza izamuka rya 43.0%.
U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029 ruzaba rubarura umusaruro mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ungana na 2,2$. Gukusanya amabuye yose yacukuwe bikava kuri 40% bikagera kuri 80%.