Umunyamideri w’Umunyafurika akaba n’umushoramari w’umugore uzwi cyane, Zari Hassan, yongeye gusangiza abamukurikira uko abanye n’umugabo we Shakib Chan Lutaaya, ashimangira ko urukundo rwabo ruhamye, ariko anavuga ko atari we buzima bwe bushingiyeho bwose.
Zari na Shakib bakoze ubukwe muri 2024 mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo, aho Zari atuye, mu gihe Shakib agituye muri Uganda. Nubwo batabana muri munsi , Zari yavuze ko urukundo rwabo rwubakiye ku cyizere , kumvikana, n’urukundo ruhamye.
Mu kiganiro giherutse, Zari yaciye amarenga y’uko Shakib yamufashe rwose ku mutima ait:
“Sinamenya icyo nabivugaho neza, ariko Mr.Lutaaaya nta handi yajya.”
Yahise yifashisha imvugo y’icyongere ivuga ngo “He has me in a chokehold” , bisobanuye urukundo rwinjiye mu buzima bwawe ku buryo rutagushira mu mutima, rutavanywemo n’ikintu na kimwe.
Gus nubwo yemeje urukundo rukomeye bafitanye, Zari yanagaragaje ko ari umugore wihagazeho, ushobora kubaho neza no kwiyubaka igihe cyose byaba ngombwa adakeneye umugabo. Yagize ati:
“Njyewe Umukobwa wa Hassan Kirigwajjo Njye usa n’amata ibyo ntibishoboka.”
Ibi yabivuze aseka, ariko ubutumbwa burumvikana, nubwo akunda Shakib cyane, Zari ntabwo yubatse ubuzima bwe ku rukundo gusa , ahubwo yubakiye ku kwigirira icyizere, ubwigenge n’imbaraga ze bwite.
Zari na Shakib ni bamwe mu bashakanye bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyamba, by’umwihariko kubera uburyo Zari asangiza abamukurikira ibihe byabo by’urukundo, ariko anabibutsa akamaro ko kwihesha agaciro nk’umugore, no kudatakaza icyerekezo mu rukundo. Zari Hassan yatangaje ko atandukanye n’umugabo we Shakib ntacyo yaba ahomba ndetse ubuzima bwakomeza nk’uko bisanzwe.

