Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko byashoboka ko agabanya umubare w’abinjira mu gisirikare ku itegeko mu gihe amahanga yamuha intwaro zihagije.
Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, tariki 14 Mutarama, Zelensky yashimangiye ko ikibazo cy’ingutu Ukraine ifite mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya ari ibikoresho bidahagije birimo imodoka z’intambara; aho kuba umubare w’abasirikare.
Zelensky yavuze ko abasirikare be bose bagomba kubanza kubonerwa ibikoresho bihagije mbere yo kugabanya abinjira mu gisirikare.
Yagize ati “Dufite Burigade zirenga 100 ku rugamba kandi buri wese akeneye intwaro, ariko dufite ikibazo cy’uko tudafite ibikoresho bihagije cyane cyane imodoka za gisirikare, ibifaru n’ibindi byinshi bikenerwa mu ntambara.”
Yongeyeho ko buri mutwe w’abasirikare babo uhanganye n’ikibazo cyo kubura ibikoresho kuko n’ibyo bafite kubyitaho bigoye. Ati “ Turi kureba uburyo twakongera ingano y’ibikoresho mbere yo kongeramo umubare w’ingabo.”
Donald Trump yaciye amarenga ko najya ku butegetsi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitazongera gutera inkunga Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022.