Nubwo yari yamaze kugera muri Turikiya, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yamaze kumenya ko mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin atakije na we arikubura.

 

Hari mu biganiro byagombaga guhuriza abo bakuru b’ibihugu bombi i Istanbul muri Turikiya bigamije guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihuje u Burusiya na Ukraine.

 

Byagombaga gukurikirwa n’iminsi 30 y’agahenge abo mu Burengerazuba bw’Isi bari barasabye mbere, ariko Putin akavuga ko hagomba kubanza ibiganiro.

 

Mu masaha y’igitondo ni bwo hamenyekanye ko Putin atacyitabiriye ibiganiro ahubwo ari buhagararirwe n’umufasha mu mirimo witwa Vladimir Medinsky.

 

Byababaje Zelensky cyane ndetse avuga ko byerekana uburyo Putin adakomeye ku gushaka kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi, ndetse ko yumva asuzuguwe cyane.

 

Yagize ati “ Ntabwo twahora duhonda ibirenge ngo turi gushaka Putin. Ndumva nsuzuguwe n’u Burusiya, nta gihe cyo guhura, nta ngengabihe, nta tsinda ry’abayozi bakuru, uku ni kunsuzugura cyane.”

 

Yakomeje avuga ko nawe atazitabira ibyo biganiro ahubwo azohereza itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine.

Ibi biganiro byari bwige ku masezerano y’agahenge y’iminsi 30, gusa Putin yavuze ko ayo masezerano atapfa gukorwa kuko Ukraine ishobora kuyakoresha ishaka izindi ngabo ndetse n’intwaro.

 

Ibi biganiro byari kuba ibya mbere bibaye hagati y’aba ba Perezida bombi kuva intambara yatangira.

Donald Trump, uri kugira uruhare kugira ngo iyi ntambara irangire akimara kumenya ko Putin atakigiye muri Turikiya na we yahise abisubika, icyakora avuga ko nta kintu kizongera gukorwa atarihurira na Putin ngo baganire.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.