banner

Zelensky yamaganye abashaka ko ava ku butegetsi

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yamaganye abashaka ko ava ku butegetsi bitwaje ko manda ye yarangiye, bavuga ko hakwiye kuba amatora abaturage bagatora undi.

Ibi yabivuze ku wa 28 Gashyantare 2025, ubwo yari amaze guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump muri White House.

Yabivuze mu gihe Umusenateri wa Amerika witwa Lindsey Graham, yari yavuze ko Zelensky yarenze umurongo, agomba kwegura hakajyaho umuntu Amerika yakumvikaniraho.

Mu nama ya Trump na Zelensky, Trump na we yabwiye Zelensky ko atari mu mwanya mwiza wo kuyobora no gufata ibyemezo cyane cyane ku kibazo cy’intambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya, ndetse Trump amushinja kuba indashima ku bijyanye n’inkunga Amerika yatanze mu gutabara Ukraine.

Ni ibiganiro byabayemo gushyamirana cyane, aho Trump na Visi Perezida wa Amerika JD Vance bumvishaga Zelensky ko agomba gucisha make akayoboka inzira y’ibiganiro, nubwo we izo nama atashakaga kuzumva.

Senateri Graham yavuze ko ibyo yabonye ari agahomamunwa ati “Ni ukutubaha. Sinzi niba dushobora kugira izindi gahunda tugirana na Zelensky ukundi. Agomba kwegura cyangwa akohereza undi muntu twaganira.”

Inkuru Wasoma:  Abantu 11 bapfiriye mu gitero cy’i Bukavu, hakomereka abarenga 60

Zelensky we mu kubasubiza yabwiye Fox News ko gusabwa kwegura byakorwa n’abaturage be gusa, nta wundi ufite ubwo burenganzira.

Yagize ati “Sinzi niba ari buze kwishimira aya magambo ariko umwanzuro wafatwa n’abaturage ba Ukraine gusa. Niba Abanyamerika aribo batora perezida wa Amerika na perezida wa Ukraine agomba gutorwa n’abaturage ba Ukraine”

Manda ya Zelensky yarangiye muri Gicurasi 2024 ariko kubera ibibazo by’intamabara nta yandi matora arakorwa yo gushyiraho perezida mushya.

Mu minsi ishize Trump yise Zelensky umunyagitugu, uyobora ataratowe ndetse ko ubu adakunzwe n’umubare munini w’Abanya-Ukraine.

U Burusiya na bwo buvuga ko amasezerano yashyirwaho umukono na Zelensky nta gaciro yaba afite kuko manda ye yarangiye kandi haramutse habayeho andi amatora atakongera gutorerwa uwo mwanya kereka yibye amajwi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!