Zelensky yamaganye Donald Trump

Perezida wa Ukraine, Vlodymir Zelensky yamaganiye kure igiteketezo cya Donald Trump wamusabye guhagarika intambara n’u Burusiya byihuse, hagashakwa igisubizo mu buryo bw’ibiganiro hagati y’impande zihanganye.

Ibi byabaye nyuma yo guhura kw’abo baperezida bombi aho bahuriye mu Bufaransa mu birori byo kongera gufungura Katedarali ya Notre Dame i Paris.

Donald Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yabanje gusaba Ukraine guhagarika byihuse intambara hagatangira ibiganiro.

Vlodymir Zelensky mu kumusubiza, yavuze ko intambara idashobora guhagarikirwa ku mpapuro ziriho imikono y’abantu gusa nta kintu gifatika impande zombi zemeranyije.

Yagize ati “Intambara ntishobora guhagarikwa n’urupapuro rwasinyweho n’abantu bakeya. Kuyihagarika nta byemejwe kubahirizwa n’impande zombi byatuma igihe icyo ari cyo cyose twongera kwegura intwaro”.

Perezida Zelensky yongeyeho ko kugira ngo Ukraine yikure mu bihombo iterwa n’intambara hagomba kubaho amasezerano yumvikanwyeho neza cyane cyane hatirengagijwe gusubizwa ibice byayo yambuwe n’u Burusiya.

Kugeza ubu habarwa ko Amerika imaze gutanga inkunga ya miliyari 131.36 z’amadolari kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira mu 2022.

Bivugwa ko kugabanyiriza inkunga Ukraine kwa Donald Trump kugamije kumuhatira kujya mu biganiro n’u Burusiya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved