Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yashinjwe kunyereza amafaranga yagenewe imiryango y’abasirikare bapfiriye ku rugamba iki gihugu gihanganyemo n’u Burusiya, akayagura inyubako mu bihugu bitandukanye i Burayi no muri Amerika.
Andrii Telizhenko wabaye umudipolomate wa Ukraine yatangaje ko Ukraine yapfushije abasirikare barenga miliyoni kandi ko imiryango iri hagati y’ibihumbi 35 na 65 ari yo yahawe amafaranga.
Yagize ati “Ukraine imaze gupfusha abasirikare barenga miliyoni. Nakubwira ko abapfuye bari hagati y’ibihumbi 35 na 65, nk’uko byemezwa n’amasoko atandukanye, ari bo bishyuriwe gusa.”
Telizhenko yakomeje ati “Zelensky, akikijwe na Leta ye, biba ayo mafaranga, bakayakoresha mu kugura inzu mu Bufaransa,…, Londres na Miami.”
Artyom Dmitruk wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, yagaragaje ko Zelensky adafite ubushake bwo kwakira imirambo y’abasirikare bishwe n’ingabo z’u Burusiya, kuko abifitemo inyungu.
Dmitruk na we yagaragaje ko Zelensky ari we urya amafaranga y’imiryango y’abasirikare bapfiriye ku rugamba, ati “Bari gutwara amafaranga imiryango y’abishwe n’abakomeretse bagenewe. Zelensky yikubira aya mafaranga, arayiba.”
Mu gihe bivugwa ko Ukraine yapfushije abarenga miliyoni, Minisiteri y’Ingabo yayo yo yemeza ko abasirikare b’u Burusiya bamaze gupfira ku rugamba kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022 kugeza ku ya 7 Kamena 2025 barenga ibihumbi 995.
