Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko atazi aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakuye iby’uko iki gihugu cyahaye Ukraine inkunga ya miliyari 200$, avuga ko niba byaranabaye atazi irengero ry’ayo mafaranga.
Perezida Zelensky yavuze ko igihugu cye cyahawe inkunga ya miliyari 76$ gusa, binyuze mu bufasha bwa gisirikare n’ubundi butandukanye.
Trump wagaragayeho kunenga cyane uburyo Joe Biden yitwaraga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine, mu kwezi gushize yumvikanye asaba ibihugu bigize NATO n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kongera inkunga yabyo kugira ngo ingane n’iyo Amerika itanga.
Ati “Twatanzemo miliyari 200$ kurusha EU. Ese twe turi injiji?”
Umwaka ushize na bwo Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, yari yavuze ko “Ubu tumaze gutanga miliyari 200$. Intego ni iyihe? Twifuza kugera kuki?”
Ku wa 2 Gashyantare 2025 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Associated Press, Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine itigeze ibona na kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga avugwa.
Ati “Iyo bavuze ko Ukraine yahawe miliyari 200$ yo gufasha igisirikare mu ntambara si byo. Sinzi aho ayo mafaranga yose yarengeye. Wenda bishobora kuba ku mpapuro bitewe n’imishinga yabo itandukanye, ibyo simbihakana kandi turabishimira cyane. Ariko mu by’ukuri, twahawe miliyari 76$ gusa. Ni inkunga ifatika, ariko si miliyari 200$.”
Yavuze ko n’ayo mafaranga abara ko yahawe, amenshi atagiye ayabona kuko hari inkunga yazaga mu buryo bw’ibikoresho bya gisirikare.
Mu 2022 Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje miliyari 175$ nk’inkunga igenewe Ukraine, ariko igice kinini cyayo cyagiye gikoreshwa mu nganda za Amerika no mu bikorwa bitandukanye bya guverinoma ya Amerika bifitanye isano n’intambara.