Umuryango Ntabariza SPF uharanira uburenganzira bw’imfungwa z’Abarundi n’imiryango yazo uratabariza zimwe mu mfungwa Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kubabarira.
Perezida Ndayishimiye yababariye imfungwa 5442 zahamijwe ibyaha bito, ubwo yaganirizaga izifungiwe muri gereza ya Muramvya tariki 14 Ugushyingo 2024, ategeka ko zose zifungurwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imfungwa muri gereza zitandukanye mu gihugu, no koroshya umutwaro w’amafaranga Leta y’u Burundi izishyurira.
Yagize ati “Nzi ko aba bonyine barekuwe, amafaranga bishyurirwa, nta wafunzwe ntimwakongera kuvuga ngo ’Abanyeshuri babuze intebe’ cyangwa ngo ’babuze ibitabo’. Nimwumve uburyo duhomba.”
Jean Marie Nshimirimana uyobora umuryango Ntabariza SPF, kuri uyu wa 26 Ugushyingo yatangarije ikinyamamuru Iwacu ko mu gihe habura iminsi ibiri kugira ngo igihe ntarengwa Perezida Ndayishimiye yatanze, igikorwa cyo kurekura izi mfungwa gikomeje kugenda gake.
Yagize ati “Niba Perezida wa Repubulika ababariye imfungwa, icyemezo kigomba kubahirizwa. Ibi turabivuga kubera ko twabonye kubahiriza iki cyemezo cyo kurekura aba bantu bababariwe n’Umukuru w’Igihugu biri kugenda gake.”
Nshimirimana yatanze urugero rwa gereza zikirimo imfungwa nyinshi zababariwe, ati “Urugero, muri 400 bagomba gufungurwa muri gereza ya Ngozi, hamaze gufungurwa 287 gusa. Muri gereza ya Muyinga, muri 340 barebwa n’iki cyemezo, harekuwe 123 gusa, mu gihe habura iminsi ibiri ngo igihe ntarengwa kigere.”
Yagaragaje ko ku rutonde rw’imfungwa 5442 Perezida Ndayishimiye yababariye hari ikibazo cy’uko harimo izafunguwe mbere y’uko aziha imbabazi tariki ya 14 Ugushyingo.