Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana, yavuze ko muri byinshi byashingiweho hafatwa icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa y’ibitaramo, utubari n’utubyiniro harimo na gahunda ya Leta imaze iminsi itangiye yo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.
Mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu 1 Kanama 2023, umwe mu mwanzuro wafashwe harimo kuba ‘mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha ya nijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera tariki 1 Nzeri 2023, ibikorwa bya serivisi zose zitari iz’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, naho mu mpera z’icyumweru (kuwa gatanu no kuwa gatandatu) bizajya bifunga saa munani z’ijoro.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yabwiye RBA ko ibikorwa byashyiriweho amasaha ntarengwa yo gufunga ari iby’imyidagaduro bikorerwa n’ahantu hatari ngombwa, utubari kimwe n’ibikorwa biteza urusaku rubangamira Abaturarwanda bigatuma umutuzo n’Ubuzima bw’Abaturage byangirika.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bizakomeza gukora amasaha 24 ku yandi ari ibikorwa by’ubuvuzi, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, za farumasi, izo gutanga amazi n’umuriro na serivisi z’umutekano n’ibindi bikenewe kugira ngo abanyarwanda bashobore kubaho neza.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko kandi iki cyemezo kiri mu murongo wa gahunda iherutse gutangizwa na minisiteri y’ubuzima ikangurira abantu kunywa inzoga nke, ngo ikazagabanya amasaha abantu bamara banywa ashimangira ko iki cyemezo cyo kigamije kurinda umutekano n’ubuzima by’Abanyarwanda mu buryo burushijeho.
Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’uko abayobozi batandukanye barimo na perezida Kagame bagaragaje ko u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo cy’ubusinzi bwiganje cyane mu rubyiruko. Ku munsi wa kabiri w’inama y’umushyikirano wabaye kuwa 28 Gashyantare 2023, Perezida Kagame yavuze ko mu gufasha urubyiruko gukura rufite ingeso nziza, ikiza imbere Atari ukubakubita ahubwo ari ukubaha inyigisho, impanuro n’igitsure.