Mu gukora urutonde rwa zimwe muri gereza mbi cyane ku isi. Pamakiopress dukesha iyi nkuru yahereye kuri gereza mbi zamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’urugomo byagiye bihabera, imibereho mibi muri izo gereza, zimwe abantu bapfiramo ari benshi abandi bakahandurira indwara zinyuranye. Urutonde ruhereye ku mwanya wa 10 rugenda rumanuka.
10. LA SANTE PRISON: iyi gereza iherereye I Paris mu Bufaransa, ikaba gereza muri zimwe zitazava muri benshi bayinyuzemo. Imaze igihe kinini cyane kuko yafunguye imiryango mu 1867, kuva ubwo habaye indiri y’imyigaragambyo ihitana ubuzima bwa benshi, ubwicanyi bukabije ndetse no gutoroka ku bafungwa benshi. Abafungiwe muri iyi gereza bemererwa gukaraba kabiri mu cyumweru gusa. Icyakora nk’uko izina ryayo mu Kinyarwanda ugenekereje ari ‘ubuzima’ ariko nta buzima buhaba ahubwo ni urupfu.
9 BANG KWANG CENTRAL PRISON: ni gereza yo mu gihugu cya Thailand yafunguwe 1933, icumbikiye abanyabyaha bakomeye cyane, ndetse bizwi ko ifite icyumba gikomeye biciramo abantu. Iyi gereza yamenyekanye cyane ubwo bafataga umwanzuro wo kujya basudirira ibyuma ku maguru y’abafungwa kugira ngo badatoroka, gusa iri tegeko ryaje kuvaho muri 2013. Iyicarubozo muri iyi gereza ryo ntago ryahagaze, kubera ko waba uri umusore, umusaza, umukecuru ntibikubuza gukubitwa.
8. DIYARBAKIR PRISON: ni gereza yo muri Turukiya ibamo iyicarubozo kurusha izindi gereza zose zo ku isi, uretse kuba yaruzuriranye bikabije, ariko yaba imfungwa ndetse n’abacungagereza bose baba bafite urugomo ruteye ubwoba, ndetse umunsi ku wundi imfungwa zikorerwa iyicarubozo rikomeye.
7. SABANETA PRISON: ni gereza iherereye mu gihugu cya Venezuela mu mugi wa Maracaibo, yubatswe igenewe kujyamo abantu 700 gusa byarangiye igiyemo abantu barenga 3700 kugeza muri 2010 ubwo yafungwaga. Iyi gereza yabaye ikimenyabose kuko nta bacungagereza yagiraga ahubwo yayoborwaga n’abafungwa ubwabo. Ibirara byo ku rwego rwo hejuru, abicanyi ndetse n’abacuruzi b’urumogi nibo biberaga muri iyi gereza. Kugira ngo wumve ububi bw’iyi gereza, mu 1994 imfungwa yakongeje umuriro muri gereza yose kugira ngo ibuze bagenzi be gutoroka, uwo muriro uhitana abantu 150 mubari bayifungiyemo.
6. ADX FLORENCE: iyi gereza iherereye muri America ibarirwa ku rwego rwo hejuru muri gereza zicunzwe cyane [Supermax prison]. Igenewe kwakira abanyabyaha bakomeye cyane kurusha abandi mu gihugu. Ifungwa ziri muri iyi gereza ziba zitinyitse cyane kuko n’abacungagereza barazitinya kuko isaha n’isaha zirabahitana. Hafungirwa cyane abahamijwe ibyaha by’iterabwoba no guturitsa ibisasu mu bice binyuranye.
5. CARANDIRU PENITENTIARY: ni gereza yubatswe mu 1920 mu gihugu cya Brazil, yigeze no kuba gereza icumbikiye abantu benshi mu gihugu. Yamenyekanye cyane kubera imibereho mibi y’abahafungiwe ndetse n’iyicarubozo rihakorerwa. Rimwe muri iyi gereza higeze kuba imyigaragambyo ikomeye kuburyo bahamagaye military polisi ikaba ariyo iza kuyihosha ihangana n’imfungwa, byarangiye haguye imfungwa 11.
4. MUHANGA PRISON: yahoze yitwa gereza ya Gitarama yubatswe mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda. Iyi gereza yubakwa yari igenewe kujyamo abantu 400 gusa, icyakora kuri ubu ibariramo abantu barenga ibihumbi 7000. Nubwo nta bikorwa by’urugomo bihabera cyangwa se iyicarubozo, ariko iyi gereza yashyizwe ku rutonde rwa gereza mbi kubera umubare urenze ubushobozi bwayo bitera imibereho mibi y’imfungwa. Ibyo rero biyigira imwe muri za gereza mbi cyane nayo.
3. SAN QUENTIN STATE PRISON: ni gereza iri mu mujyi wa California muri leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba gereza ishaje cyane kurusha izindi kuko yafunguwe muri 1852, kugeza ubu ikaba izwi nka gereza irura kurusha izindi ku isi. Bivugwa ko kuva ifunguwe imaze kugwamo abarenga 400. Iyi gereza kandi izwiho gucumbikira imfungwa mbi cyane kurusha izindi muri Amerika, umwanda uba muri iyi gereza uturuka ku gusaza kwayo ni bimwe mu biyigira mbi cyane kurushaho.
2. ALCATRAZ: nubwo yafunzwe muri 1963, ariko ntago yava mu mitwe y’abantu, kubera ukuntu yaberagamo amabi. Ni gereza yari ituye kure y’aho abantu batuye bigatuma hajugunywa abananiranye. Abafungirwaga muri iyi gereza benshi barasaraga cyangwa se bakiyahura bitewe n’ubuzima bubi bahaboneraga. Abahazi bose bahabatije ‘Ikuzimu’.
1. GUANTANAMO BAY: umuntu wese wabashije kumva radio byibuze guhera mu mwaka wa 2002, ijambo ‘Guantanamo’ ryamunyuze mu matwi kabone nubwo Atari azi icyo bisobanuye. Ni gereza yafunguwe muri Cuba bitegetswe na perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika w’icyo gihe, George Bush, abantu bagereranya na Rusoferi. Yafunguwe nyuma gato y’ibitero byibasiye Amerika bigahitana abarenga 3000, ifungurwa hagamaijwe guhangana n’ibyihebe kucyiswe intembara ku iterabwoba.
Iyi gereza nta tegeko na rimwe ry’uburenganzira bwa muntu yubahirizaga ari nacyo cyatumye imiryango mpuza mahanga yita ku burenganzira bwa muntu iyihagurukira, igashinja Amerika kuhafungira abantu igihe kinini bataraburanishwa kandi wenda barengana. Nubwo iyi gereza igikora, ariko imibare y’abahafungiwe yaragabanutse cyane kuko hafungiwe bake. Abantu benshi bafungiwe hano bariyahuye, abantu barokorwa bagerageza kwiyahura bitewe n’iyicarubozo rihakorerwa.