Umusore yahindutse inka nyuma yo gusambanya umugore w’abandi. Reba video

Umugabo utavuzwe amazina ndetse n’indi myirondoro ye yahindutse inka ndetse ari no kwabira nkayo nyuma yo gufatwa asambanya umugore w’abandi. Ni muri video iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga uyu mugabo yagaragaye yicaye hasi arira, amaguru ye yari yahindutse nk’ibinono by’inka, kandi yari amaze kuzana umurizo wizunguza inyuma.

 

Mu makuru UMURYANGO . RW bakesha face of Malawi na iHarare, uyu mugabo yariraga nk’umuntu ariko yazamura ijwi akabira nk’inka. Ubwo yari yicaye hasi itsinda ry’abantu ryari rimukikije rikora ku maguru ye yari yahindutse ibinono by’inka bamwe bafata amashusho y’ibi bintu bidasanzwe kandi bitangaje.

 

Inkuru Wasoma:  Bagiye kubasenyeraho isoko baritambika| REMA n’akarere nibo babyihishe inyuma.

Bakoraga ibishoboka byose bagafata amashusho y’umurizo we n’ahandi yabaye nk’inka. iHarare yavuze ko itakwemeza ko niba ayo mashusho ari ukuri kuko nta bisobanur byerekana aho yafatiwe byatanzwe. Ariko amashusho ajya gusozwa humvikanye umugabo ufite imvugo yo muri afurika y’iburasirazuba asobanura ibyabaye.

 

Yagize ati” uyu musore yarozwe ahinduka inka nyuma yo kuryamana n’umugore w’undi mugabo. Mbabajwe n’uyu musore ariko reka ibi bibe isomo ku bantu bakunda gusambanya abagore b’abandi. Hanze hari nyinshi zabuze abagabo”.

Kanda hano urebe video y’umugabo wahindutse inka.

SHOCKING VIDEO| Man Turns Into A Cow After Sleeping With A Married Woman

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka