Iran yaburiye ibihugu bikikije Ikigobe cy’u Buperesi ko bishobora guhura n’ingaruka mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakongera kugaba ibitero ku butaka bwa Iran.
Tehran yagejeje ubu butumwa ku bayobozi bo mu karere, ibasaba kwirinda kugira uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyafasha Amerika kugaba igitero gishya kuri Iran.
Ubu butumwa bwagejejwe ku bayobozi ba Saudi Arabia, Qatar na Türkiye, ndetse no ku muyobozi mukuru w’Ingabo za Pakistan, mu biganiro byabaye ku rwego rwo hejuru.
Iran yavuze ko mu gihe Amerika yongeye kuyigabaho ibitero, ishobora kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu byo mu bihugu bikikije Ikigobe cy’u Buperesi, birimo ibikorwaremezo bya peteroli na gaz.
Iri terabwoba rije nyuma y’amagambo ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, wavuze ko igihugu cye gishobora kongera gukoresha ingufu za gisirikare mu gihe ibiganiro na Iran bitagera ku musaruro ushimishije.
Saudi Arabia yasabye Amerika gukomeza gushaka igisubizo binyuze mu biganiro aho kongera ibikorwa bya gisirikare, kubera impungenge ko imirwano mishya ishobora kwaguka ikagera no mu bindi bihugu byo mu karere.
Ibihugu bikikije Ikigobe cy’u Buperesi bifite ibikorwa remezo bikomeye by’ingufu ndetse n’ibigo bya gisirikare bifitanye isano na Amerika. Ni yo mpamvu intambara nshya hagati ya Washington na Tehran ishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere ndetse no ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu.
Nubwo hakomeje ibikorwa bya dipolomasi bigamije kugabanya amakimbirane hagati ya Iran na Amerika, umwuka ukomeje kuba mubi kubera amagambo akomeye impande zombi zikomeje gutanga.
Iyi nkuru yakozwe hashingiwe ku makuru yatangajwe na Reuters.