Umugore yaroze umwana we w’umukobwa arapfa kugira ngo ashimishe umugabo we utakundaga uyu mwana na na gato. Uyu mugore wo muri nijeriya yahumywe amaso n’urukundo bigera aho yica umwana yabyaranye n’umukunzi we kugira ngo ashimishe umugabo w’inshoreke ye aherutse gushaka.
Nk’uko tubikesha Yegob, iyi nkuru yasangijwe n’umudamu witwa yemmie Sisi kuti twitter avuga ko yagize ubwoba ubwo umwe mu bana b’uyu mugore yagaragaye kuri radio kugira ngo atamaze nyina kubyo yakoreye umuvandimwe we.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu Sisi Yemmie yavuze ko uyu mwana yatangaje kuri radio ko nyina yamwiyemereye imbere ye avuga ko yaroze umuvandimwe we kugira ngo ashimishe umugabo we baherutse gushakana kubera ko uyu mugabo atakundaga uyu mukobwa. Yavuze ko kandi ngo se wabo yitotombeye kubana n’umukobwa munzu imwe.
Kuri tweet ya Sisi Yemmie yagize ati” numvise uyu musore kuri radio avuga ko nyine yishe mushiki we kubera ko ngo umugabo we baherutse kubana adakunda uyu mukobwa ndetse ari kubiteraho urusaku. Ibyo bikaba aribyo byatumye nyina amuroga. Wishe umwana wawe kubera umugabo?!!”.
Mu kumara gutangaza ibi, Sisi Yemmie yakiriye ibitekerezo byinshi bigaragaza agahinda abantu batewe no kumva aya makuru, aho bamwe banenze uyu mugore bavuga ko ibyo yakoze bitagakwiriye kuko n’ubundi bishobora kuzarangira uyu mugabo amutaye, hari n’abavuze ko kandi ku munsi w’ababyeyi baba mama uyu mugore ashobora kuzafata umwanya avuga ku rukundo no kwitangira umuryango we, ko bizaba bibabaje binasebetse.