Ni kimwe mu byemezo bikubiye mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 1 Kanama 2023, CG Dan Munyuza wabaye umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda yagizwe ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Misiri.

 

Uretse CG Munyuza wagizwe ambasaderi muri Misiri, Maj. Gen Charles Karamba wahoze ahagarariye u Rwanda muri Tanzaniya yagizwe ambasaderi muri Repubulika yunze ubumwe ya Ethiyopiya, akazaba anahagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Michel Sebera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea, Shakila Kazimbaya Umutoni yahawe guhagararira u Rwanda muri Morroco.

 

Francois Ngarambe yagizwe umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe (CHENO), nyuma yo kuba yarahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango RPF- Inkotanyi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.