Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yagarutse ku mateka y’ubuzima bwe, kuva mu bwana bwe i Kigali, uko yakuze mu muryango w’abana icyenda, amashuri yize, ubuzima yamazemo imyaka myinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugeza ku rugendo rwe mu kazi rwamugejeje mu buyobozi bukuru mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Attractive Africa, ikiganiro cya televiziyo Africa 24, Mushikiwabo yasobanuye ibyo abantu benshi batari bamuziho, birimo uko akunda urwenya, kubyina, kuririmba, gutembera mu misozi no kumarana igihe n’umuryango we.

 

Yanagarutse ku gahinda yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abantu umunani bo mu muryango we, uko ibyo bihe byahinduye imitekerereze ye, ndetse n’impamvu yafashe icyemezo cyo kwandika igitabo kivuga ku mateka y’umuryango we n’ay’u Rwanda.

 

Ubwana bwe i Kigali mu muryango w’abana icyenda

 

Louise Mushikiwabo yavutse mu 1961, akurira i Kigali, mu muryango w’abana icyenda, akaba ari we muhererezi.

Avuga ko kuba umwana wa nyuma mu muryango mugari byatumye akura akunzwe kandi yitabwaho n’abavandimwe be bamurutaga.

 

Yibuka ko iwabo hahoraga urukundo, urwenya n’ibitwenge byinshi, nubwo mu gihugu hari ibibazo bya politiki byatumaga ubuzima butorohera buri wese.

 

Ati “Nakuriye mu muryango warangwaga n’urukundo rwinshi, urwenya n’ibitwenge byinshi. Uko imyaka yagiye ishira, nabuze benshi mu bagize umuryango wanjye. Ariko nagize ubwana bwiza, mu gihugu cyari gifite ibibazo, nyamara twe tukaba twari twishimye muri uwo muryango mugari.”

 

Mu byo yibuka cyane harimo umuvandimwe we wamurutaga ho imyaka mike, wakundaga gukina Karate no kwiga ibijyanye n’ubukanishi. Uwo muvandimwe yamubereye umuntu wamurinze mu gihe cy’ubwana, cyane cyane ku ishuri.

Mushikiwabo avuga ko yari umwana utuje, utarakundaga kwishora mu bibazo. Icyakora, hari igihe abahungu bo ku ishuri bajyaga bashaka kumutera ubwoba, ariko akaba yari azi ko afite umuvandimwe umuba hafi.

 

Yibuka umunsi umwe batashye bavuye ku ishuri n’amaguru, abahungu biganaga n’uwo muvandimwe we bakamutegereza bashaka kumutera ubwoba.

 

Yasobanuye ko yabaga azi ko umuvandimwe we ari inyuma ye, ku buryo iyo yahindukiraga akamureba, yahitaga aza yiruka, ba bahungu na bo bagahita biruka bahunga.

 

Ni kimwe mu byo yibuka bimushimisha, kuko kuri we byagaragazaga urukundo n’uburyo abavandimwe be bamwitagaho.

 

Mushikiwabo yavuze ko ibyo ari bimwe mu bintu bito, ariko bigira uruhare rukomeye mu gutuma umwana agira ubwana bwiza kandi bwuzuye ibyishimo.

 

Louise Mushikiwabo akunda kubyina no gusabana n’abantu

Yize siyansi ariko akunda indimi n’itangazamakuru

 

Amashuri yisumbuye yayize muri Lycée Notre-Dame d’Afrique, ishuri ry’abakobwa ryibandaga ku masomo ya siyansi, riherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

 

Yigaga Ubutabire, Ubugenge n’Imibare, ariko ngo Imibare ntiyari isomo yakundaga cyane, kuko atabonaga neza aho ibyo yigaga byakoreshwaga mu buzima busanzwe.

 

Nubwo yari mu ishuri rya siyansi, yakundaga cyane indimi, by’umwihariko Icyongereza.

Yavuze ko yakuze akoresha Igifaransa, aza kwiga Icyongereza, kimufasha kurushaho kugira amatsiko yo kumenya iby’ahandi.

 

Mu byifuzo yari afite akiri umunyeshuri, harimo no kuba umunyamakuru.

Yahishuye ko igihe yigaga mu mashuri yisumbuye yigeze gusaba kujya kwiga itangazamakuru muri Sénégal, mu ishuri rizwi nka Centre d’Études des Sciences et Techniques de l’Information (CESTI), i Dakar.

 

Icyakora, uwo mugambi ntiwaje gukunda, aza gukomereza amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mushikiwabo yize indimi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi mu Cyongereza mu 1984, mbere yo kujya muri Amerika mu 1986 gukomeza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

 

Avuga ko kugeza afite imyaka 21 yari ataramenya neza icyo azakora, ari na byo byatumye agenda ahindura amahitamo, kuva muri siyansi akerekeza mu ndimi.

 

Yasabye urubyiruko, by’umwihariko abafite imyaka hagati ya 13 na 15, gutangira kwitegereza no guteza imbere ibyo bakunda.

 

Yize siyansi mu mashuri yisumbuye ariko ntiyakundaga imibare kuko atari asobanukiwe icyo izamumarira mu buzima bwe

Yageze muri Amerika ashaka kwiga, ariko anifuza kwishimira ubuzima

 

Muri Kanama 1986, Mushikiwabo yavuye mu Rwanda ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomereje amasomo muri Kaminuza ya Delaware.

 

Avuga ko icyo gihe atari ajyanywe gusa no gushaka kugera ku cyo Abanyamerika bita American Dream, ahubwo yari afite amatsiko menshi yo kumenya igihugu yari asanzwe azi mu bitekerezo.

 

Ati “Nashakaga kuvumbura Amerika, kuba kure y’ababyeyi, nta kugenzurwa, ahubwo nkishimira no kujya mu birori.”

Avuga ko Amerika yamufunguye amaso mu buryo bwinshi. Kimwe mu bintu byabanje kumutangaza ni imbeho.

Mu Rwanda yari yarakuriye mu muryango aho byinshi byakorwaga n’abandi. Ageze muri Amerika, yagombaga kwita ku kintu cyose kimureba.

 

Ati “Kuva mu Rwanda njya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya 1980 byanyigishije kwigenga. Kwigenga mu buryo bwo kwikorera byose.”

 

Yasobanuye ko umuntu utarigeze yishyura fagitire y’amazi cyangwa amashanyarazi, kandi wamenyereye gutaha agasanga byose byateguwe, kugera mu bundi buzima bimusaba kwishakamo ubushobozi bwo kwita kuri ibyo byose.

Icyo gihe, ubwo yakurikiranaga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, yanakoraga muri kaminuza kugira ngo abone amafaranga yo kwifashisha, harimo n’ayo kujya gusura izindi nshuti z’abakobwa muri Canada.

 

Yibuka ko yitoje ubwe kutajya asaba amafaranga umuryango we, akamenya gukoresha ayo afite ku buryo nko ku itariki ya 20 ya buri kwezi yabaga agifite nibura amadolari 200 cyangwa 300 kuri konti ye.

 

Amerika yamwigishije kuvuga ashize amanga

 

Mushikiwabo yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye mu ntangiriro ari ukwisanzura mu kuvuga imbere y’abandi. Yavuze ko nk’umukobwa wakuriye mu Rwanda, yoroherwaga no kwandika kurusha kuvuga.

 

Ageze muri Kaminuza ya Delaware, mu ishami ryigishaga ubuvanganzo, abarimu be babonaga ko atsinda cyane mu bizamini byanditse, ariko atitwara kimwe mu biganiro byo mu ishuri.

 

Avuga ko muri Amerika abanyeshuri basabwa kuvuga, gusobanura ibitekerezo byabo no kugaragaza ko basobanukiwe ibyo bavuga.

 

Ibyo byamusabye guhindura uburyo yari amenyereye bwo kwiga no kuganira.

Ati “Nize kuvuga ibyo ntekereza nshize amanga, nkabisobanura neza. Kubera amahirwe, ibyo byamfashije cyane mu mirimo nakoze nyuma.”

 

Avuga ko icyo ari kimwe mu bintu byamufashije mu kazi ka dipolomasi, aho umuntu agomba kumenya kuvugira igihugu cyangwa ikigo ahagarariye no kurengera inyungu zacyo.

 

Jenoside yakorewe Abatutsi yahinduye imyumvire ye ku buzima

 

Mu gihe Mushikiwabo yari muri Amerika, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni kimwe mu bihe bikomeye cyane by’ubuzima bwe, kuko abantu umunani bo mu muryango we bishwe.

 

Ati “Kuri njye, nk’uko mbitekereza no ku bandi Banyarwanda benshi, buri gihe hariho mbere ya 1994 na nyuma ya 1994, kuko twahuye n’ikintu tutari twarigeze dutekereza ko gishoboka. N’ikimenyimenyi, ijambo Jenoside mu rurimo rwacu, mu Kinyarwanda, byasabye ko rihimbwa.”

 

Yasobanuye ko igitekerezo cy’uko abantu bashobora gutegurirwa kurimburwa cyari ikintu gikomeye kandi gitangaje cyane.

 

Kuba yari kure y’igihugu byarushijeho kumubabaza. Yabaga muri Amerika, atazi neza uko abo mu muryango we bamerewe, kandi nta bushobozi afite bwo kubatabara.

 

Ati “Hari igihe uba udashobora kugira icyo ukora. Ugahorana ubwoba bumara amezi n’amezi. Cyari n’igihe cyo kwiheba.”

 

Nyuma y’ayo mahano, yavuye muri Amerika ajya muri Uganda guhura n’abagize umuryango we bari bararokotse.

Avuga ko urugendo yakoze ava muri Amerika ajya muri Uganda rwari rukomeye mu mutwe no mu mutima, kuko yari yuzuye agahinda n’ibitekerezo byinshi.

 

Ibyo bihe byatumye atangira kureba ubuzima mu buryo butandukanye n’uko yari asanzwe abureba.

Ati “Nyuma ya Jenoside no kubura abanjye, natangiye rwose guha agaciro buri kanya k’ubuzima.”

 

Igitabo cyamufashije guhangana n’agahinda

 

Mu 2006, Mushikiwabo yasohoye igitabo Rwanda Means the Universe: A Native’s Memoir of Blood and Bloodlines, yanditse afatanyije n’umunyamakuru w’Umunyamerika Jack Kramer.

 

Iki gitabo kivuga ku mateka y’umuryango we, ubuzima bwo mu Rwanda, amateka y’igihugu n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Mushikiwabo yasobanuye ko igitekerezo cyo kucyandika cyavutse kubera uburyo inkuru za Jenoside yakorewe Abatutsi zakundaga kugarukira ku mibare y’abishwe.

 

Kuri we, iyo mibare ntiyari ihagije ngo isobanure abo bantu abo bari bo, uko babagaho n’icyo bari basobanuye ku miryango yabo.

 

Yavuze ko atifuzaga kuvuga gusa ko yabuze abantu umunani bo mu muryango we, ahubwo yashakaga kuvuga ubuzima bwabo, ibyo bakundaga n’uko yabibukaga.

 

Yaje gusanga kuvuga amateka y’umuryango we gusa bidahagije, kuko abasomyi batari bazi u Rwanda bashoboraga kutumva impamvu n’imiterere y’ibyabaye.

 

Ati “Nyuma y’igihe, byabaye nk’uburyo bwo kwivura, kuko byansabaga kuvuga abo bantu ntarize. Byansabaga kwibuka ibihe twabanye.”

 

Igitabo yanditse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatumye abasha gukira ibikomere

Yakundaga indimi, aza gukora mu by’itumanaho na politiki muri Amerika

 

Nyuma yo kurangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Delaware mu 1988, Mushikiwabo yakomeje kuba muri Amerika, yerekeza muri Washington DC.

 

Avuga ko yashakaga gukomeza kuhaba igihe runaka kugira ngo amenye uko ubuzima bw’akazi bukorwa muri icyo gihugu.

 

Washington yamuhaye amahirwe yo guhura n’abantu baturutse hirya no hino ku isi, no kumenya imikorere y’inzego zitandukanye.

 

Yakoze imirimo yo gusemura no guhindura inyandiko mu ndimi, anagira uruhare mu bikorwa byo kumenyekanisha no gushyigikira ibitekerezo cyangwa inyungu z’abantu n’ibigo mu nzego zifata ibyemezo, bizwi nka lobbying.

 

Avuga ko iyo mirimo yamufashije gusobanukirwa uko abantu bashobora kumvikanisha ibitekerezo byabo, kubishyigikira no kugira uruhare mu kugeza ku bandi ibyo bashaka.

 

Yanakoze igihe gito mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF). Mushikiwabo avuga ko mu myaka yamaze muri Amerika, yakunze gukorana n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, kandi ko yari umwe mu bitabiraga ibikorwa by’amashyirahamwe y’abanyeshuri b’Abanyafurika.

 

Ni muri ibyo bikorwa yatangiye kumenya neza abantu baturutse mu bindi bice bya Afurika, birimo n’ibihugu atari asanzwe azi. Ibyo byatumye arushaho kugira amatsiko yo gukorera ku mugabane wa Afurika.

 

Mu 2006, yimukiye muri Tunisie, aho yagiye gukora muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD). Yakoraga mu bijyanye n’itumanaho, harimo no kwandika imbwirwaruhame za Perezida w’iyo banki, Donald Kaberuka, wahoze ari Minisitiri w’Imari w’u Rwanda.

 

Avuga ko kujya muri Tunisie byamuhaye andi mahirwe yo kumenya Afurika, kuko yakoranaga n’abantu baturutse mu bihugu byinshi bigize uwo mugabane.

 

Uko yavuye muri banki akagirwa Minisitiri mu Rwanda

 

Mushikiwabo yahishuye ko mbere yo kuba Minisitiri mu Rwanda, yari yarigeze gutekerezwaho ngo abe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi.

 

Icyo gihe, uwari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu yari agiye kwimukira mu mirimo y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (OMC).

 

Mushikiwabo yaje mu Rwanda kugirana ibiganiro n’inzego zibishinzwe ku bijyanye n’uwo mwanya. Icyakora, muri ibyo biganiro ni na bwo habonetse amahirwe yo kujya gukora muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

 

Yahisemo kujya muri Tunisie. Avuga ko uretse kuba hari hakenewe abantu bafite ubunararibonye mu itumanaho, yanakunze igitekerezo cyo kujya kuba mu gihugu atari asanzwe azi, aho kujya mu Busuwisi, kuko yari amaze igihe kinini mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

 

Nyuma yaho, mu 2008, yarahamagawe ava muri Tunisie ajya i Kigali, ahabwa inshingano zo kuba Minisitiri w’Itangazamakuru n’Umuvugizi wa Guverinoma.

 

Yasobanuye ko kumenya neza Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ndetse no kugira ubumenyi bw’ibanze mu Giswahili, biri mu byamufashaga kuba umukandida ubereye uwo mwanya.

 

Ati “Ntabwo nari narigeze nkorera Guverinoma. Byansabaga kumenyera imikorere n’imyitwarire isabwa muri Guverinoma no gusobanukirwa neza inyungu z’igihugu cyanjye.”

 

Avuga ko nubwo yari agiye mu mirimo atari amenyereye, yari afite ishyaka ryo kuyikora, cyane ko yabonye amahirwe yo gukorera igihugu cye.

 

Yasobanuye ko Perezida Paul Kagame yamuhaye ayo mahirwe, kandi ko kuyobora muri Guverinoma byari inshingano yishimiye.

 

Mu 2009, Mushikiwabo yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, umwanya yagumyeho kugeza mu 2018.

 

Avuga ko mu myaka yamaze muri dipolomasi yize byinshi, kandi ko ubushobozi yari afite bwo kugirana umubano n’abantu no kubaka imikoranire bwamufashije cyane.

 

Yagaragaje ko dipolomasi ari umwuga usaba umuntu kumenya kurengera inyungu z’igihugu, kuganira n’abantu bafite imyumvire itandukanye no kumenya kuvuga icyo ahagarariye.

 

Ashimira Perezida Kagame wamuhaye amahirwe n’icyizere akamwinjiza mu buyobozi

Kureka kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ngo ajye kuyobora OIF byaramugoye

 

Mushikiwabo avuga ko kimwe mu byemezo bikomeye yafashe mu buzima bwe ari ukwemera kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo yiyamamarize kuyobora OIF.

 

Mu Ukwakira 2018, yatorewe i Erevan muri Arménie kuba Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, atangira inshingano muri Mutarama 2019.

 

Yabaye Umugore wa mbere w’Umunyafurika ugeze kuri uwo mwanya, aza kongera gutorerwa manda ya kabiri mu Ugushyingo 2022.

 

Mushikiwabo avuga ko igihe yafashe icyemezo cyo kuva muri Guverinoma y’u Rwanda, yabanje kubitekerezaho igihe kirekire.

 

Impamvu ni uko yakundaga cyane akazi yakoraga, kandi akumva ko yari afite inshingano zikomeye ku gihugu cye.

Ati “Nabitekerejeho igihe kirekire kuko nakundaga cyane ibyo nakoraga. Kuri njye, wari umwanya w’icyubahiro gikomeye. Kandi numvaga, mu buryo runaka, nk’aho ntereranye igihugu cyanjye.”

 

Hari n’ibindi byatumye uwo mwanzuro utamworohera. Kujya kuyobora OIF byamusabaga kwimukira mu Bufaransa, igihugu atari yarigeze aturamo.

 

Yari yarahageze nk’umukerarugendo akiri umunyeshuri, nyuma akajya ahagaruka mu ngendo z’akazi igihe yari Minisitiri, ariko ntiyari yarigeze ahatura.

 

Byamusabaga kandi kongera gutegura ubuzima bw’umuryango we no kwinjira mu buyobozi bw’ikigo mpuzamahanga atari azi neza imikorere yacyo y’imbere.

 

Nubwo byamugoye, avuga ko yishimira kuba yarafashe icyo cyemezo. Abajijwe niba hari icyo yicuza, yasubije ati “Nta kintu na kimwe nicuza.”

 

Icyo yishimira ku buyobozi bwa OIF

 

Mushikiwabo yavuze ko igihe yatorerwaga kuyobora OIF yari asanzwe azi uwo muryango nk’umuntu wari ushinzwe ibijyanye n’ibihugu bikoresha Igifaransa ku rwego rw’igihugu, ariko atari azi neza uko uteye imbere mu miyoborere yawo.

 

Avuga ko yinjiye muri izo nshingano yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo muryango urusheho gutera imbere.

 

Mu byo yishimira, harimo kuvugurura imiyoborere, kugabanya no guhuza gahunda zawo kugira ngo wibande ku bikorwa bike ariko bifite umusaruro ushobora gupimwa.

 

Yavuze ko habayeho n’amavugurura mu micungire y’imari, kongera umusanzu utangwa n’ibihugu biwugize no gukemura ibibazo by’imyenda y’ibirarane byari bimaze igihe.

 

Yasobanuye ko hari hashize imyaka 13 nta mavugurura akorwa ku misanzu y’ibihugu, nubwo ubukungu bwabyo bwari bwaragiye buhinduka.

 

Mushikiwabo avuga ko ashimishwa no kubona OIF irushaho kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’ururimi rw’Igifaransa, umuco, ikoranabuhanga, urubyiruko n’abagore.

 

Yagize ati “Twageze ku bintu byiza, dufite umusaruro, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, ariko haracyari byinshi cyane byo gukora.”

 

Mushikiwabo, uri mu bakandida bahatanira kongera kuyobora OIF muri manda ya gatatu, yavuze ko agifite imbaraga n’ubushake bwo gukomeza gukorera uyu muryango.

 

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izabera i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 15–16 Ugushyingo 2026.

 

Louise Mushikiwabo ahoberana na Moussa Faki Mahamat wayoboraga Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nyuma yo gutsinda

Ubuzima bwe bwite: Yashyingiwe muri Amerika mu 2000

 

Nubwo amaze imyaka myinshi mu mirimo ya politiki na dipolomasi, Mushikiwabo avuga ko ari umuntu ukunda ubuzima busanzwe, inshuti, umuryango no kuganira n’abantu.

 

Yasobanuye ko akunda kumarana igihe n’abantu bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka, kuva ku bakobwa bakiri bato kugeza ku bagore bakuze, ba nyirasenge na ba nyirakuru.

 

Afite abakobwa benshi bo mu muryango we, kandi akunda kubagira inama no kubafasha mu rugendo rw’ubuzima.

Avuga ko akunda no kuganira n’abandi bagore, kuko hari ibintu baganiraho batabasha kuvuga mu beruye igihe bari kumwe n’abagabo.

 

Ku bijyanye n’umuryango we bwite, Mushikiwabo yavuze ko yashyingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2000.

Yanagaragaje ko ubuzima bw’umuryango we bugabanyije hagati ya Paris mu Bufaransa na Kigali mu Rwanda.

Avuga ko akunda kubyina, kuririmba no kwishimana n’abandi, ndetse ko mu buto bwe yigeze no gukina amakinamico.

Yagize ati “Ndi umuntu urangwa n’icyizere, nubwo nanyuze mu mateka akomeye y’umuryango wanjye n’ay’igihugu cyanjye. Ni bwo buryo bwanjye bwo kwishimira ubuzima.”

 

Akunda cyane urwenya no guseka, kuko abona ko bigira uruhare mu gufasha umuntu kuruhuka no kumva amerewe neza.

Mu kiganiro, yibutse ko icyumweru cyari cyabanje yari yarasetse cyane ubwo yari i New York ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bye, wari wamweretse ikintu cyamushekeje cyane.

Icyakora, ntiyifuje kuvuga icyo kintu.

 

Kuri we, guseka ni bumwe mu buryo bwiza bwo kugabanya umunaniro no kwishimira ubuzima.

 

Ibiruhuko bye: Akunda imisozi, ibiti no kugenda n’amaguru

 

Mu byo Mushikiwabo akunda gukora iyo atari mu kazi harimo gutembera mu bidukikije, cyane cyane mu misozi no mu bice birimo ibiti n’indabo.

Avuga ko nubwo atari umuntu ukunda siporo cyane, akunda gukora ingendo ndende n’amaguru. Yasobanuye ko gukurira mu Rwanda, igihugu gifite imisozi myinshi n’ibidukikije bitandukanye, byatumye akura akunda ibiti, ibimera, indabo n’imisozi.

Ati“Nkunda cyane imisozi. Ntabwo ndi umuntu ukunda cyane inkombe z’inyanja, kuko mu bwana bwanjye ntigeze menya ubuzima bwo ku nkengero z’inyanja. Ndetse sinzi koga neza.”

 

Mu biruhuko yafashe muri Kanama 2026, Mushikiwabo yasuye ibihugu u Rwanda, u Busuwisi n’u Butaliyani.

Mu Busuwisi yatembereye mu misozi, mu Butaliyani ajya ku nyanja, anamara igihe mu Rwanda. Avuga ko ibyo biruhuko byamugiriye akamaro gakomeye kuko yari akeneye kuruhuka.

 

Yabonye umwanya wo gusabana n’umuryango, kwishima, gusinzira bihagije no kumara igihe mu bidukikije.

Mushikiwabo yavuze ko atajya abona ibiruhuko nk’ibyo buri mwaka, ariko ko iby’uwo mwaka byamubereye byiza cyane.

 

Ubwo yavaga ku nshingano zo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yahererekanyije ububasha na Richard Sezibera wamusimbuye kuri izi nshingano

 

Yavuze ku burwayi umugabo we yagize

 

Mu bihe bikomeye byamubayeho mu buzima bwe bwite, Mushikiwabo yagarutse ku kibazo cy’uburwayi umugabo we yagize mu 2020, ubwo isi yari ihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

 

Icyo gihe, Mushikiwabo yari i Paris, mu gihe umugabo we yari mu Rwanda.

Byabaye mu gihe ibihugu byinshi byari byarafunze imipaka n’ingendo z’indege zarahagaritswe, bituma kumugeraho bitoroha.

 

Mushikiwabo yavuze ko nubwo yari ahangayitse, yagerageje kwifata no gufata ibyemezo byihuse, kuko yumvaga ko umugabo we yari amukeneye afite imbaraga.

Yashatse uburyo bwo gukora urugendo muri ibyo bihe bigoye, ajya kumusanganira i Nairobi muri Kenya, nyuma bombi basubirana i Paris kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

 

Avuga ko icyo ari kimwe mu bihe yumvise yishimiye cyane imbaraga yagaragaje mu guhangana n’ikibazo gikomeye cy’umuryango.

Ati “Nishimiye cyane imbaraga nagize muri icyo gihe.”

 

Abajijwe niba umuntu uri mu mwanya ukomeye nk’uwe ashobora no kugira ibihe byo gucika intege, Mushikiwabo yavuze ko nta muntu uhora akomeye buri gihe.

Ati “Icy’ingenzi kurusha ibindi ni ukubasha kongera guhaguruka iyo uguye.”

 

Inama yagiriye abakobwa n’abagore bifuza kugera kure

 

Mushikiwabo yavuze ko kuba yarageze mu buyobozi bukuru bwa OIF nk’Umugore wa mbere w’Umunyafurika ari inshingano yamwumvishije ko agomba no kuba urugero rwiza ku bandi bagore.

 

Yasobanuye ko mu mirimo ikomeye, abagore baba bafite inshingano yo gukora neza, atari ukubera inyungu zabo gusa, ahubwo no kugira ngo bagaragaze ko bashoboye gukora imirimo nk’iyo.

Avuga ko igihe yatorerwaga kuyobora OIF yashakaga gukora neza inshingano yahawe, ariko akanashimisha Afurika yari yaramushyigikiye.

Ku bakobwa bakiri bato bifuza kuzagera mu nzego z’ubuyobozi, yabasabye kubanza kwigirira icyizere no kumenya ubushobozi bwabo.

Ati “Ni ingenzi kwigirira icyizere no kwizera ubushobozi bwawe. Ariko ibyo ntibihagije. Ugomba no kuba witeguye gukora cyane.”

 

Yavuze ko mu mwuga cyangwa mu buzima busanzwe, umuntu agomba kumenya ko inzira yo kugera ku ntego atari ko buri gihe iba yoroshye.