Miss Iradukunda Elsa wa Prince kid yabatijwe

Mu muhango wabereye muri hotel ya Kigali View Hotel I Nyamirambo, nyampinga w’u Rwanda wa 2017 Iradukunda Elsa aherekejwe n’umugabo we Ishimwe Kagame Dieudonne aka Prince Kid yabatijwe na Rev.pasiteri Alain Numa wo muri Shiloh Prayer Mountain Church. Ibi bibaye nyuma y’uko Miss Iradukunda na Prince kid bari gutegura ubukwe, anakorewe ibirori byo gusezera mu bukumi.

 

Iradukunda Elsa yabatirijwe mu mazi menshi na Rev. pasiteri Alain Numa wahoze ari umusirikare akaza kwiyegurira Imana aho yagizwe Rev. pasiteri kuwa 21 Ukuboza 2029, akaba n’umukozi w’ikigo cya mbere cy’itumanaho mu Rwanda no muri Afurika, MTN, ndetse yewe akaba n’umukozi muri iki kigo ushinzwe ibikorwa by’ubugiraneza ndetse no guhanahana amakuru n’ibindi bigo.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzikazi ukomeye yahwituye abakobwa ko bakwiye kujya bakuba amafaranga baka abagabo ya tike

 

Bishop Olive Murekatete Esther niwe muyobozi w’uru rusengero rwa Shiloh Mountain Church Miss Iradukunda Elsa yabatirijwemo, binateganijwe ko ari ho bazakorera ubukwe mu buryo bwo gusezerana imbere y’Imana kuwa 1 Nzeri 2023.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka