Ku mugoroba wo ku wa 8 Nzeri 2023, umukobwa witwa Uwimana Jeanete w’imyaka 16 y’amavuko wo mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba arapfa. Iyo nkuba kandi yishe n’amatungo. Ni mu murenge wa Gihombo, Akagali ka Kibingo umudugudu wa Gituruka.

 

Amakuru avuga ko inka ebyiri zo muri urwo rugo ndetse n’ihene y’umuturanyi nazo zishwe n’iyo nkuba nk’uko byahamijwe na Bigirabagabo Moise, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo. Byabereye ku munsi umwe n’inkuba yakubise abaturage babiri bo muri Rutsiro bagapfa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.