Nyuma y’umunsi umwe CG (Rtd) Gasana Emmanuel ahagaritswe kuyobora intara y’Iburasirazuba kuwa 25 Ukwakira 2023 RIB yatangaje ko yamufunze akaba ari gukorwaho iperereza. Icyo gihe RIB yatangaje ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

 

Amakuru aturuka mu Bushinjacyaha avuga ko bwamaze kwakira dosiye ye mu mpera z’ukwezi gushize. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye KT ko bayakiriye ndetse igomba kuregerwa Urukiko.

 

Muri Werurwe 2021 nibwo CG (Rtd) Gasana yagizwe guverineri w’Iburasirazuba. Byari nyma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo aho byavugwaga ko icyo gihe nabwo hari ibyo yari akurikiranweho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.