Inyama za Noheli zarikoze! Hamenyekanye impamvu umugore yatemye umugabo we

Umugore witwa Milly Acen wo mu Karere ka Amolatar mu Majyaruguru ya Uganda, yatawe muri yombi kubera akurikiranweho gutema umugabo we mu mutwe , amuziza ko atamuhahiye inyama zo kurya kuri Noheli, ibi byabaye mu ijoro ribanziriza Noheli.

 

Umugabo we yitwa Denis Obua afite imyaka 44 y’amavuko, Polisi ikaba ivuga ko ikomeje iperereza kuri uyu mugore watemye umugabo we. Amakuru avuga ko uyu mugore yatemye umugabo we akoresheje umupanga, bibera mu mudugudu wa Abutataro ubwo uyu mugabo yari atashye imbokoboko nta nyama azanye.

Inkuru Wasoma:  Papa twararyamanaga akampa 200| Niwumva ubu buhamya urarira butewe ubwoba iyi nkuru irababaje

 

Uyu mugore yatemye umugabo we nyuma y’uko amenye ko umugabo we yaguriye undi mugore inyama, bivugwa ko ari mukeba we hanyuma agataha mu rugo rwe nta n’inusu amuzaniye, undi nawe kugira ngo amwereke ko bimubabaje yafashe umuhoro amutema mu mutwe mu gice cy’inyuma. Kugeza ubu uyu mugore arafunzwe ndetse iperereza rirakomeje ku byateye uru rugomo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka