YUGI UMUKARAZA yatangiye umuziki akiri muto ,dore ko yaririrmbaga muri chorale muri ADEPR ,Nyuma yaje no kujya kuwiga mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo (École d’art de Nyundo) , ubu akaba  ari naho yigisha umuziki.

Aganira n’imirasiretv yavuzeko yakuze akunda kuririmba cyane akaba ari nayo mpamvu yahisemo kuririmba kugiti cye dore ko muri shauku band ho avuza ingoma gusa

Iyi ndirimbo ‘Higher ’ ni iya mbere asohoye yakoze wenyine ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kudacika intege bagakomeza bagahatana kuko kwisi ntacyo wageraho utiyushye icyuya.

yugi Umukaraza   yijeje abakunzi b’ibihangano bye ko ubu ibikorwa bye bikomeje kandi byagutse ko adateze gusubira inyuma abasaba kumushyigikira.

Yugi Umukaraza avugako ibikorwa bye by;umuziki muri Shauku band bizakomeza uko bisanzwe abifatanya no gukora umuziki we kugiti cye, arateganya no gusohora izindi vuba

HIGHER  YA YUGI UMUKARAZA KANDA HANO UYUMVE