Umuturage yahitanywe n’isasu rivuye muri Kongo

Rwabukwisi Zacharie w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi yahitanywe n’ isasu ryarashwe n’ ingabo za FARDC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Tariki 8 Gashyantare, Rwabukwisi yarimo ahinga ku nkengero z’umupaka w’u Rwanda na Kongo mu Murenge wa Nzahaha, ariko kubera amasasu yarimo avugira hafi yabo ku ruhande rwa DRC ava mu murima arataha ari kumwe n’ umugore we.

 

Bagira bati” amasasu yaravuze, aho yarimo ahinga n’ umugore we, maze barahunga ariko isasu rifata umugabo.”

Abandi bavuga ko isasu ryahitanye Rwabukwisi ryari rirashwe ku birindiro by’ ingabo z’ u Rwanda biri aho hafi.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Alfred Habimana yagize ati” isasu ryarasiwe muri Congo ryamusanze mu Rwanda, yitura hasi, abamusanze aryamye bamujyanye kwa muganga basanga yarashwe mu gatuza.”

Inkuru Wasoma:  Ibiciro ku masoko byazamutseho 7,4%

 

Biteganyijwe ko Rwabukwisi azashyingurwa kuri uyu wa 12 Gashyantare.

Visi Meya yagize ati “Rwabukwisi yari asanzwe ari umuturage utishoboye, umuryango we urimo gukorana n’ Akarere kugira ngo ashyingurwe kandi duteganya ko azashyingurwa ejo.”

 

Uyu Muyobozi agira inama abaturage kwitwararika mu gihe bumvise amasasu bakikinga aho adashobora kubagwaho.

 

Mu gihe abatuye i Bukavu bafite ubwoba bw’ intambara irimo isatira umujyi batuyemo, Habimana avuga ko ubuzima bukomeje kandi abaturage bakomeje ubuhahirane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka