Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bukurikiranye abandi basirikare 90 baherutse kugerageza gutoroka urugamba.

 

Igisirikare cya RDC cyari giherutse gufunga abasirikare 282 bahunze urugamba bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bagakora ibyaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gusahura. Aba baburanira mu rukiko rukuru rwa Bukavu.

 

Aba basirikare bandi 90 bo batangiye kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare rwa Uvira, aho bashinjwa ibyaha birimo kwambura abantu bakoresheje ibikangisho.

 

Umushinjacyaha Lt Col Lwamba Songe yasobanuye ko aba basirikare bose bafashwe ubwo bageragezaga guhunga, bamwe muri bo bari bamaze kugera mu bwato mu ntara ya Tanganyika, kandi ko bagerageje kurasana na bagenzi babo bashakaga kubafata.

 

Lt Col Lwamba kandi yabwiye urukiko ko aba basirikare bafatanywe imbunda 59 zo mu bwoko bwa AK-47 zirimo izitarimo amasasu.

 

Abasirikare ba RDC bakorera muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje guhunga mu gihe batsindwa n’abarwanyi ba M23. Ubu M23 iri kugenzura ibice byinshi byo muri iyi ntara birimo santere ya Kalehe, Ihusi, Lumbishi, Minova na Nyabibwe.

 

Uyu mutwe witwaje intwaro wasabye Leta ya RDC guhagarika ubwicanyi n’isahurwa ry’imitungo biri gukorerwa abatuye mu mujyi wa Bukavu. Wayiteguje ko nitabikora bwangu, uyu mujyi na wo uzafatwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.