FARDC yakatiye abasirikare barenga 200 igihano cyo kwicwa

Kuba izo ngabo za FARDC zarahunze zigata urugamba mu gihe zabonaga ziganjwe na M23, ngo byatumye M23 ishobora kwigarurira igice kinini cy’u Burasirazuba bwa RDC, ku buryo butari bwarigeze bubaho mu mateka y’uragamba rwa FARDC na M23.

 

Muri urwo rubanza, hakusanyijwe ubuhamya bw’abasirikare basaga 300, gusa mu kiganiro Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byagiranye na bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za FARDC, ndetse no mu nyandiko y’ibanga ya UN yashobowe gusomwa na Reuters, ngo bigaragara ko izo ngabo za FARDC zari zifite ibibazo byinshi, harimo icyo kuba zidahembwa neza, n’ikibazo cya ruswa, kitigeze gishobora gukemuka no mu gihe hari habayeho impinduka mu butegetsi bw’icyo gihugu.

 

Mu gihe Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi ivuga ko yashyize ingufu nyinshi mu kwinjiza abasirikare bashya benshi muri FARDC ndetse ko yaguze n’intwaro nyinshi, abo basirikare bakuru bo muri FARDC bavuze ko nta kintu kinini ibyo bivuze ku basirikare bari ku rugamba, mu gihe badahembwa neza, ndetse bakavuga ko bari bafite ibikoresho bidahagije.

 

Colonel umwe mu basirikare ba FARDC wari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo, aganira na Reuters yagize ati, ” Ubu baratunenga, ariko natwe dufite ibibazo kimwe n’abandi baturage bose”.

 

Mu rubanza rwabereye ahitwa Musienene – Bukavu, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko mu byaha abo basirikare bashinjwa harimo kwiba iby’abaturage, gusahura ibyasizwe na ba nyirabyo bahunze, gutoroka igisirikare no gutakaza intwaro nyinshi mu ntambara.

Inkuru Wasoma:  Amerika ntigishaka Perezida Zelensky ku butegetsi

 

Abenshi mu baregwa baburanye bemera ko koko ibyo byaha byakozwe na bagenzi babo, ariko bahakana uruhare rwabo muri ibyo byaha, bashimangira ko bataye urugamba kuko bari baburanye na za ‘unités’ basanzwe babarizwamo, nyuma bagenda mu rwego rwo gushakisha aho bagenzi babo bari.

 

Uwitwa Siko Mongombo Brice, umwe muri abo baregwa, yagize ati, ” Ntabwo byari uguhunga, twarimo dushakisha ‘unité’ yacu dusanzwe tubarizwamo, nibyo batubonye muri uwo mudugudu, ariko ntituzi uko twahageze, abibye barahari, ariko n’inzirakarengane nkatwe zibaho. Imana yonyine niyo izi ukuri “.

 

Urubanza rwarangiye hari abasirikare basaga 260 bakatiwe igihano cyo kwicwa, habariwemo abagera kuri 55 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa i Musienene, ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025. Abasaga 200 muri abo baburanishwa, ngo bacitse gereza baratoroka mu gihe ingabo za FARDC zari zahunze Umujyi wa Bukavu ku itariki 14 Gashyantare 2025.

 

Umuvugizi w’ingabo za FARDC mu Burasizuba bwa RDC lieutenant-colonel Mak Hazukay, yavuze ko abo basirikare baregwa, basuzuguje igisirikare, bakora ibyaha byashoboraga gutuma abaturage bajya ku ruhande rw’inyeshyamba bigatuma zikomeza gutsinda urugamba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka