Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za Wazalendo bagabye igitero gihuriweho ku birindiro bya M23 / AFC i Kakuku, umudugudu uherereye ku birometero 6 uvuye Walikale rwagati kuri axe ya Mubi (Kivu y’Amajyaruguru).

 

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko urufaya rw’amasasu hagati y’impande zombi rwatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru itariki ya 30 Werurwe, rwumvikanaga kugera ku biro bya Teritwari ya Walikale.

 

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’imirwano, abarwanyi ba Wazalendo basubiye mu gace kataramenyekana nkuko bitangazwa na Radio Okapi.

Ibintu byateje ubwoba mu basivili, bamaze gucika intege kubera amezi menshi y’amakimbirane no guhunga kwinshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.