Europa League yageze muri 1/2: Manchester United yasezereye Lyon mu mukino w’indyankurye

Igitego cya Harry Maguire cyo ku munota wa nyuma cyahesheje Manchester United FC itike ya 1/2 cya UEFA Europa League yiyushye akuya nyuma yo gutsinda Olympique Lyonnais ibitego 5-4, ikayikuramo ku giteranyo cy’ibitego 7-6.

 

Ni mu mikino yo kwishyura ya ¼ cy’irushanwa rya Europa League yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2025.

Manchester United FC yari yakiriye Olympique Lyonnais kuri Stade ya Old Trafford, itangira neza cyane ko yari n’imbere y’abakunzi bayo.

 

Ku munota wa 10 w’umukino yari yamaze kubona igitego cya mbere, cyatsinzwe na Manuel Ugarte waherejwe umupira neza na Alejandro Garnacho.

Manchester United FC yakomeje kwitwara neza, ndetse ku burangare bwa ba myugariro ba Olympique Lyonnais, Diogo Dalot ashyiramo igitego cya kabiri.

 

Ni igitego cyagiyemo ku munota wa mbere w’inyongera y’igice cya mbere, amakipe yombi ajya mu karuhuko Manchester United FC iyoboye umukino.

Mu cya kabiri, Olympique Lyonnais yagitangiye ishaka kwishyura ibitego yatsinzwe, ndetse ku munota wa 54 itangira kubigerageza ubwo Corentin Tolisso yateraga ishoti rikomeye ariko ku bw’amahirwe make André Onana akawufata.

 

Byasabye umunota wa 71, kugira ngo iyi kipe yo mu Bufaransa ibe ibonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Tolisso, wari uhawe umupira na Alexandre Lacazette winjiye mu kibuga asimbuye Veretout Jordan.

 

Iki gitego cyagaruye iyi kipe mu mukino, ndetse ku munota wa 77 ibona icya kabiri cyashyizwemo na Nicolas Tagliafico nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Manchester United.

 

Ku munota wa 88, Corentin Tolisso wa Olympique Lyonnais yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Yoro Leny wari ushatse kumunyuraho agana mu rubuga rw’amahina.

 

Amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu minota 90 biba ngombwa ko hongerwaho indi 30 yo kwikiranura. Umukino ugeze ku munota wa 105, Rayan Cherki yarekuye ishoti rikomeye umunyezamu Onana ntiyamenya aho rinyuze, ashyira mu izamu igitego cya gatatu.

 

Yoro Leny yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 108 amaze gukorera ikosa Malick Fofana wari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi w’Umusiwisi Sandro Schärer atanga penaliti yatewe neza na Alexandre Lacazette yinjiza igitego cya kane cya Olympique Lyonnais.

 

Ibintu byasaga n’ibirangiye, ariko mu gice cya kabiri cy’inyongera Manchester United yakoze ibitangaza itsinda ibitego bitatu mu minota irindwi gusa.

Hari icyavuye kuri penaliti yatewe na Bruno Fernandes nyuma y’ikosa ryakorewe Casemiro mu rubuga rw’amahina ku munota wa 114. Kobbie Maino ashyiramo ikindi ku wa 120, mu gihe icy’agashinguracumu cyashyizwemo na Harry Maguire ku munota wa 120+1.

 

Ibitego bitanu kuri bine byatumye iyi kipe ibona intsinzi igoranye, ndetse ihita inakatisha itike ya ½ ku giteranyo cy’ibitego 7-6.

Mu yindi mikino yabaye harimo uwa Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza yatsinze Eintracht Frankfurt yo mu Budage igitego 1-0, igakomeza muri ½ ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

 

Lazio yo mu Butaliyani yanaiwe kwihagararaho ubwo yakiraga FK Bodø/Glimt yo muri Norvège. Lazio yishyuye ibitego 2-0 yari yatsinzwe mu mukino ubanza ndetse irenzaho ikindi ku bw’amahirwe make FK Bodø/Glimt iyibonamo ikindi zombi zijya muri penaliti.

 

Lazio yahushije penaliti zayo bituma FK Bodø/Glimt iyisezerera kuri penaliti 3-2.

Athletic Club yo muri Espagne yageze muri ½ nyuma yo gutsinda Rangers F.C. yo muri Ecosse ibitego 2-0, dore ko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza.

 

Uko amakipe azahura muri ½

 Athletic Club vs Manchester United
 Tottenham vs FK Bodø/Glimt

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka