Abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bahabwa amanota y’imyitwarire

Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, uteganya amavugurura atandukanye ashingiye kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.

 

Ibyo ni bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mata 2025, iyobowe na Perezida Kagame.

Umushinga w’itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda riteganya uburyo bw’amanota y’imyitwarire, bugena amanota atangwa buri mwaka, mu rwego rwo gushishikariza abayobozi b’ibinyabiziga kwitwara neza no guhana abakora amakosa, uteganya kandi ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’amanota y’imyitwarire n’ibyerekeye ihazabu bizatangazwa mu Iteka rya Minisitiri ririmo kuvugururwa.

 

Iri tegeko kandi risobanura uburyo bwiza bwo gukomeza guteza imbere uru rwego, harimo nko gushyiraho ibigenderwaho mu gushinga ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga.

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’imyaka 55 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10

 

Mu bindi byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri harimo imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse 2025/2026-2027/2028, gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije binyujijwe mu ishoramari mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ku bufatanye bw’inzego za Leta n’iz’abikorera.

 

Hemejwe kandi umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka. Yemeje kandi Iteka rya Perezida rigenga ibyiciro by’Ingabo z’u Rwanda, Iteka rya Perezida rigenga Inama zifata ibyemezo mu Ngabo z’u Rwanda, Iteka rya Perezida rigena ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga, n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike.

 

Inama y’Abaminisitiri kandi yagejejweho ibikubiye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo (EICV 7), bugaragaza igipimo cy’ubukene n’ibindi bipimo by’imibereho myiza n’ubukungu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka