Liverpool yegukanye igikombe cya 20 cya Shampiyona y’u Bwongereza

Liverpool FC yatsinze Tottenham Hotspur ibitego 5-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza cy’umwaka wa 2024/2025. Ni igikombe cya 20 mu mateka yayo ikaba yabinganyije na Manchester United nk’amakipe amaze kubitwara inshuro nyinshi.

 

Liverpool FC yegukanye iki gikombe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, mu mukino w’Umunsi wa 34 wa English Premier League mu gihe hasigaye imikino ine ngo irangire.

 

Liverpool yabanjwe igitego cyatsinzwe na Dominic Solanke ku munota wa 12, nyuma y’iminota ine gusa Luis Díaz ahita acyishyura mbere y’uko Alexis Mac Allister na Cody Gakpo bashyiramo ibindi igice cya mbere kitararangira.

 

Mu cya kabiri Mohamed Salah yakomeje kongera umubare w’ibitego ashyiramo icya kane, kikaba icya 28 yari yinjije muri uyu mwaka w’imikino gituma akomeza kuyobora abafite byinshi. Ku munota wa 69 myugariro wa Tottenham Hotspur, Destiny Udogie, yitsinze igitego cya gatanu.

 

Umukino warangiye ari ibitego 5-1, ibyishimo bitaha mu bakunzi ba Liverpool yaherukaga kwegukana iki gikombe mu myaka itanu ishize ariko nticyishimire neza kuko hari mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Iyi kipe kandi yacyegukanye nyuma yuko ku wa Gatanu, Arsenal iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona, inaniwe kwikura imbere ya Crystal Palace bikanganya ibitego 2-2.

 

Bisobanuye ko Liverpool FC ifite amanota 82, nubwo yatsindwa imikino yose isigaye, Arsenal ifite amanota 67 ntiyakuramo ikinyuranyo cy’amanota iyirusha agera kuri 15.

 

Liverpool itozwa na Arne Slot wayigezemo mu mwaka ushize wa 2024, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda imikino 25, ikanganya irindwi mu gihe yatsinzwe ibiri gusa muri 34 imaze gukina.

 

Biteganyijwe ko iki gikombe Liverpool yegukanye izagishyikirizwa tariki ya 25 Gicurasi, ubwo izaba yahuye na Crystal Palace, dore ko ari bwo izaba yakiriye umukino wa nyuma muri uyu mwaka.

 

Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza yaherukaga kugitwara mu mwaka w’imikino wa 2019/20, aho yasoje ifite amanota 99 ikurikiwe na Manchester City ifite 81.

 

Hashije imyaka 10 Liverpool iri mu bihe byiza, kuko mu mwaka w’imikino wa 2015/16 ari bwo yasoreje ku mwanya wa munani, indi myaka yose isoreza mu myanya iri hejuru y’uwa gatanu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.